RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda: Ikipe ya mbere yasaruye asaga 8.000.000Frw, iyo muri Slovakia itahana 12.000Frw

Muri Tour du Rwanda 2017 yegukanywe na Areruya Joseph, ikipe akinira, Dimension Data for Qhubeka ni yo yabaye iya mbere ku rutonde rw’amakipe, iyi ikaba yarasaruye Amadolari ya Amerika 9400, ni ukuvuga 8,068,684 uvunje mu Manyarwanda, mu gihe Dukla Banska Bystrica yo yasaruye Amadolari 15 ahwanye na 12,600 mu Manyarwanda.

Nk’uko bisanzwe muri Tour du Rwanda, ntabwo uyegukanye ari we uhembwa wenyine, ahubwo n’abandi bagenda basaruramo amafaranga, ndetse rimwe na rimwe akaba aba anatubutse bitewe n’icyo Umukinnyi runaka yatsindiye.

Areruya Joseph ni we mukinnyi wasaruye akayabo kurusha abandi muri Tour du Rwanda uretse ko akenshi ashyirwa hamwe abakinnyi b'ikipe yose bakagabana Areruya Joseph ni we mukinnyi wasaruye akayabo kurusha abandi muri Tour du Rwanda uretse ko akenshi ashyirwa hamwe abakinnyi b’ikipe yose bakagabana

Abakinnyi 20 ba mbere muri Prologue bagenerwa ibihembo kuva ku Madolari 340 ahwanye ibihumbi 291 tugenekereje mu manyarwanda yahawe nsengimana Jean Bosco kugeza ku madolari 10 yahawe uwabaye uwa 20.

Ibi ni na ko bigenda mu duce (Etapes) twose uko ari indwi (7) tugize Tour du Rwanda, aho uwa mbere yahabwaga Amadolari 680 ahwanye n’ibihumbi 583 b’Amanyarwanda, bakagenda barutanwa make make kugeza ku wa 20 uhabwa amadolari 15, ni ukuvuga 12 by’Amanyarwanda.

Ibi rero biri mu byatumye Dimension Data for Qhubeka isarura akayabo kurusha andi makipe, kuko mu duce indwi yegukanyemo tune, aho Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali – Huye na Rubavu – Musanze, mugenzi we Eyob Metkel we yegukana uduce twa Musanze – Nyamata na Kayonza – Kigali, baba basaruye Amafaranga y’u Rwanda 2, 334,767.

Babiri ba mbere muri Tour du Rwanda ni aba Dimension Data for QhubekaBabiri ba mbere muri Tour du Rwanda ni aba Dimension Data for Qhubeka

Aya mafaranga yiyongeraho Amadolari 1900 ahwanye na 1. 630.000 y’Amanyarwanda yahembwe Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda, n’andi 1.030.000 y’Amanyarwanda yahawe Eyob Metkel wabaye uwa kabiri, ndetse n’andi madolari 30 ahanye na 25.000 y’Amanyarwanda yahawe Umunya Eritrea Aron Debretsion wabaye uwa 20.

Uretse aya kandi hiyongeraho andi abakinnyi ba Dimension Data bagiye begukana baje mu myanya 20 ya mbere muri buri Etape, ibihembo bagiye begukana nko kuba Umunyarwanda wa mbere n’umunyafurika wa mbere kwa Areruya Joseph, ibihembo byo guhatana, guterera kurusha abandi n’ibindi.

Iyo uteranyije ibihembo byose abakinnyi ba Dimension Data babonye, usanga yarasaruye 8,068,684 y’Amanyarwanda, mu gihe ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri yo yasaruye 2,956,800, Bike Aid ya gatatu yo yegukana 2,213,400.

Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia yabaye iya nyuma muri Tour du Rwanda yatahanye amadolari 15 ahwanye na 12.600 y’Amanyarwanda, aya akaba ari ayahembwe umukinnyi wayo Cully Jan Andrej wabaye uwa 11 muri prologue, dore ko irushanwa ryageze ku musozo iyi kipe isigaranyemo umukinnyi umwe rukumbi witwa Vlcak Martin, uyu akaba ari we wabaye uwa nyuma (57), umwanya utagira igihembo.

Tour du Rwanda nimara kujya ku rwego rwa 2.1 amwe mu makipe ntazaba acyemerewe kwitabira, kandi amafaranga bahembwa azikuba kabiriTour du Rwanda nimara kujya ku rwego rwa 2.1 amwe mu makipe ntazaba acyemerewe kwitabira, kandi amafaranga bahembwa azikuba kabiri

Urutonde rw’uko amakipe yakuikiranye mu gusarura akayabo muri Tour du Rwanda 2017:

1. Dimension Data for Qhubeka 9400$ [8,068,684FRW]

2. Team Rwanda 3520$ [2,956,800FRW]

3. Bike Aid 2635$ [2,213,400FRW]

4. Team Illuminate 1885$ [1,583,400FRW]

5. Team Eritrea 1625$ [1,365,000FRW]

6. Tirol Cycling Team 1375$ [1,155,000FRW]

7. Team Haute Savoie 975$ [819,000FRW]

8. Benediction Club 820$ [688,800FRW]

9. Ethiopia 620$ [520,800FRW]

10. Algeria 480$ [403,200FRW]

11. Lowestrates.ca 335$ [281,400FRW]

12. Les Amis Sportifs 250$ [210,000FRW]

13. Kenyan Riders Safaricom 75$ [63,000FRW]

14. Mauritius 65$ [54,600FRW]

15. Dukla Banska Bystrica 15$ [12,600FRW]

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru