RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda- Interpro Cycling Academy yikuye mu isiganwa habura iminsi icyenda

Imwe mu makipe 14 aturuka hanze yari buzitabire Tour du Rwanda, Interpro Cycling Academy yarangije gusezera muri iri rushanwa nyuma y’impanuka y’umwe mu bakinnyi bayo nkuko ibitangaza.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Buyapani, bwatangaje ko iki cyemezo cyo kutitabira isiganwa ry’uyu mwaka kibatunguye, kuko bari bamaze igihe baryitegura gusa ku munota wanyuma bikaba byanze.

Aganira na mugenzi wacu, Sebastien Pilotte umwe mu bayobora iyi kipe yagize ati :

“Kugeza mu cyumweru gishize gahunda kwari ukuzana abakinnyi batanu hamwe n’ushinzwe kwita ku magare, gusa umwe mu bakinnyi bacu yaje gukora impanuka bituma dufata icyemezo cyo guhagarika kuza.

Aha ariko, umwe mu bakinnyi bacu Tesfom Okubomarian azaba ari mu Rwanda aho azazana n’ikipe y’igihugu cye cya Eritrea”.

Tesfom (wanyuma iburyo) we azazana n'ikipe ya Eritrea nyuma yo kwegukana agace kanyuma ka Tour du Rwanda iherukaTesfom (wanyuma iburyo) we azazana n’ikipe ya Eritrea nyuma yo kwegukana agace kanyuma ka Tour du Rwanda iheruka

Yakomeje agira ati: “Ni ukutwihanganira ku bw’iki cyemezo. Turizera ko umwaka utaha tuzazana ikipe yacu yose kandi turashimira abari badutumiye twifuriza ibyiza Tour du Rwanda.

Tubabajwe no kutitabira iri siganwa twari tumaze igihe kinini twitegura”.

Kuvamo kwa Interpro Cycling Academy bivuze ko iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 16 harimo 13 avuye hanze y’u Rwanda ndetse n’atatu azaba aturutse i Kigali.

Inzira ndende izaba iri muri iri rushanwa ni iy’ibirometero 180 bizava i Nyanza bigana i Rubavu, mu gihe ku nshuro ya mbere iri siganwa rizagera mu gace ka Nyamata, ni mu gace karyo ka kane kazahaguruka i Musanze kagasorezwa mu Bugesera.

Ndayisenga Valens ari kwitozanya na Team Rwanda i Musanze nubwo azaba akinira ikipe ya Tirol Cycling Team yo muri AutricheNdayisenga Valens ari kwitozanya na Team Rwanda i Musanze nubwo azaba akinira ikipe ya Tirol Cycling Team yo muri Autriche
Mugisha Samuel na we kuri ubu ari kumwe n'abanyarwanda i Musanze gusa muri Tour du Rwanda azakinira Dimension DataMugisha Samuel na we kuri ubu ari kumwe n’abanyarwanda i Musanze gusa muri Tour du Rwanda azakinira Dimension Data
Team Rwanda ikomeje imyitozo ikazeTeam Rwanda ikomeje imyitozo ikaze

Amakipe 16 azaza muri Tour du Rwanda 2017

Amakipe azaba ahagarariye u Rwanda

  • National Team Of Rwanda
  • Club Benediction Of Rubavu
  • Club Les Amis Sportifs Of Rwamagana

Amakipe y’ibihugu bya Afurika

  • Mauritius
  • Ethiopia
  • Eritrea
  • Marooc
  • Algeria

Amakipe ari ku rwego rwa UCI Continental :

  • Dimension Data For Qhubeka (Afurika y’epfo)
  • Tirol Cycling Team (Autriche)
  • Team Illuminate (USA)
  • Bike Aid (Ubudage )
  • Dukla Banska Bystrica (Slovakia)

Amakipe asanzwe

  • Lowestrates.Com (Canada)
  • Haute-Savoie / Auvergne Rhône-Alpes (France)
  • Kenya Riders Safaricom (Kenya)
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru