RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda: Uwizeyimana yegukanye agace ka Nyamata-Rwamagana, Areruya Joseph aguma ku ntebe y’icyubahiro

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga mu nzira yahagurutse i Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Iyi nzira y’ibirometero 93 na metero 200, ntabwo yamaze igihe kirekire dore ko Bonaventure yaje kuyikina akoresheje 2h16’26” akurikirwa n’umunya-Algeria

Ni agace murimo kugezwaho na RuhagoYacu ku bufatanye Eastern Country Hotel iherereye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni Hoteli ifite umwihariko wo kugira ibyumba byo ku rwego rwo hejuru ndetse ikanagira service zitandukanye zirimo kwakira amanama ndetse, kwakira ubukwe ahari ubusitani bw’akataraboneka. Iyi Hoteli uyisanga muri metero 500 i Kayonza ku muhanda wa Kayonza-Kagitumba.

Eastern Country Hotel iri i Kayonza ni ahantu wacumbika, waruhukira, wafatira amafunguro, wafatira ibyo kunywa, mwahakorera inama, mwahakorera iminsi mikuru nk'ubukwe, Graduation, amasabukuru n'ibindiEastern Country Hotel iri i Kayonza ni ahantu wacumbika, waruhukira, wafatira amafunguro, wafatira ibyo kunywa, mwahakorera inama, mwahakorera iminsi mikuru nk’ubukwe, Graduation, amasabukuru n’ibindi

Eastern Country Hotel ifite ubusitani buteye amabengezaEastern Country Hotel ifite ubusitani buteye amabengeza
Mu busitani bwa Eastern Country Hotel mwanahifotoreza ku munsi w'ubukwe Mu busitani bwa Eastern Country Hotel mwanahifotoreza ku munsi w’ubukwe

Uko abakinnyi abakinnyi bakurikiranye mu gace Nyamata-Rwamagana

  1. UWIZEYIMANA Bonaventure Club Benediction de Rubavu 2:16:26
  2. HAMZA Yacine Algeria + 0:04
  3. AVILA Edwin Team Illuminate + 0:04
  4. DEBRETSION Aron Eritrea + 0:04
  5. UKINIWABO Jean Paul Rene Rwanda + 0:04
  6. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka + 0:04
  7. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka + 0:04
  8. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes + 0:04
  9. MEBRAHTOM Natnael Eritrea + 0:04
  10. KEEPING Stephen Lowestrates.ca + 0:04

Uko bikurikirana ku rutonde rusange:

  1. Areruya Joseph (Dimension Data) 15h24’31”
  2. Eyob Metkel (Dimension Data) + 38’’
  3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1’16’’
  4. Pellaud Simon (Team Illuminate) + 1’33’’
  5. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda Equipe Nationale) + 2’00’’
  6. Byukusenge Patrick (Rwanda Equipe Nationale) + 2’44’’
  7. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +2’54’’
  8. Okubemariam Tesfom (National Team Eritrea) + 3’02’’
  9. Munyaneza Didier (Benediction Club) + 3’03’’
  10. Jeannes Mathieu (Haute Savoie) + 3’06’’

Bonaventure yegukanye agace gakomeye nyuma y'ako muri La Tropicale Amissa Bongo muri 2014Bonaventure yegukanye agace gakomeye nyuma y’ako muri La Tropicale Amissa Bongo muri 2014
Yes...Yes...
Yahise abwira umutoza we Sempoma ati nari nabikubwiyeYahise abwira umutoza we Sempoma ati nari nabikubwiye
Byari ibyishimo kuri BonaventureByari ibyishimo kuri Bonaventure
Vive Vive Bona!Vive Vive Bona!
Eh eh ehEh eh eh
NdabahamijeNdabahamije
Dab...Dab...
Ikipe ya Dukla y'abasirikare bo muri Slovaquie isigajemo umukinnyi umwe... na we yaje nyumaIkipe ya Dukla y’abasirikare bo muri Slovaquie isigajemo umukinnyi umwe... na we yaje nyuma

Kugeza ubu, hamaze gukinwa ibirometero 615 aho Areruya Joseph amaze kubigenda mu masaha 15 iminota 24 n’amasegonda 31. Mbere y’agace k’uyu munsi, abakinnyi 10 ni bo bari bamaze kuva mu isiganwa byatumye abaritangiye ari 63.

Kuri uyu wa gatandatu, abakinnyi bari buhagurukire mu mujyi wa Kayonza ku i saa 11:00 za mu gitondo, baze gusoreza kuri Stade ya Kigalii Nyamirambo mu nzira y’ibirometero 86.

Bona....Bona....
Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club atwaye Etape ye ya mbere muri Tour du RwandaUwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club atwaye Etape ye ya mbere muri Tour du Rwanda
Edward Greene aracyayoboye mu bazamuka muri Tour du RwandaEdward Greene aracyayoboye mu bazamuka muri Tour du Rwanda
Areruya Joseph aracyari imbere mu banyafurika ndetse no mu banyarwandaAreruya Joseph aracyari imbere mu banyafurika ndetse no mu banyarwanda
Simon Pellaud yamwenyuraga nyuma yo kwambara Maillot Jaune iminsi ibiri yoseSimon Pellaud yamwenyuraga nyuma yo kwambara Maillot Jaune iminsi ibiri yose

Uko isiganwa ryagenze muri rusange

Amafoto meza atandukanye yerekana isiganwa mu Mujyi wa Kigali, mukande hano.

Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda katurutse i Nyamata kerekeza i Rwamagana.

Isiganwa ryakiniwe ku muvuduko wo hejuruIsiganwa ryakiniwe ku muvuduko wo hejuru

12:45 bamaze gusesekara i Rwamagana barimo kuzenguruka inshuro ya mbere, Van Engellen Adne, Holler Nikodemus, Lagab Azzedine baracyari imbere.

Hasigaye ibirometero 10 ngo basoze isiganwa,

Ikigaragara ni uko iri siganwa riri busorezwe mu muvuduko udasanzwe (Sprint).

12:40 Mansouri Abderrahmane yongeye gucomoka ajya gushaka ba bandi batatu bari imbere, bamaze gushyiramo 1’15" hagati yabo n’igikundi kibakurikiye

Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya kabiri ni 38.4Km/h, Umuvuduko rusange muri aya masaha abiri bamaze ni 39Km/h.

Mansouri Abderrahmane wa Algeria ari mu bayoboye isiganwa ahantu harehareMansouri Abderrahmane wa Algeria ari mu bayoboye isiganwa ahantu harehare

Abafana i KabugaAbafana i Kabuga

12:35 Ba bandi bane bari basatiriye na bo bahise babagarura, ubu igikundi cya kabiri kiri inyuma ho 52"

12:32 Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportifs/RWA na we yakurikiye abandi muri contre attaque

12:30 Hasigaye ibirometero 20 ngo basoze isiganwa ry’agace ka 5

12:30 Fournet Fayard Sebastien wa Haute Savoie, Ruberwa Jean wa Benediction (RWA) na Mansouri Abderrahmane wa Algeria baragiye muri contre attaque bajya gushaka ba bandi batatu bari imbere;

12:25 Aba batatu ba mbere basize igikundi kibakurikiye ho 55"

Akazamuko ka Musha:

  1. Van Engellen Adne
  2. Holler Nikodemus
  3. Lagab Azzedine

12:18 Uwizeye Jean Claude (RWA) aracomotse ngo asatire igikundi cy’abakinnyi 7 kiri imbere cyabasizeho 36"’

12:15 Barimo kuzamuka bajya mu Kabuga ka Musha, Ndayisenga Valens agerageje gusatira (Contre attaque) ngo ajye gushaka igikundi kibari imbere ariko abo bari kumwe muri Peloton bahita bamugarura

Tubibutsa ko nitugera Rwamagana turi bubanze kuzenguruka inshuro ebyiri mu Mujyi

Dimension Data iba ikingira Umwambaro wayo w'umuhondo wambawe n'Umunyarwanda Areruya JosephDimension Data iba ikingira Umwambaro wayo w’umuhondo wambawe n’Umunyarwanda Areruya Joseph

Amazi mu muhanda ahitwa ku Isumo, aya ntabuza igare gutambukaAmazi mu muhanda ahitwa ku Isumo, aya ntabuza igare gutambuka

  • Kabuga Imvura itangiye kugwa ku bwinshi.

11:42’ Aba basize igikundi umunota umwe tugana za Kabuga.

Abakinnyi barindwi bari imbere harimo Okubemariam Tesfom(Eritrea), Mansour Abderhmane(Algeria), Sebastien Fournet Fayard(Haute Savoie), Holler Nicodemus(Bike Aid), Van Engeren(Bike Aid).

Yannick Lincoln w’ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Mauritius avuye mu irushanwa.

  • Umuvuduko ku isaha ya mbere ku bakinnyi bari imbere ni Km 40.2/h

11:31’: Mu bakinnyi batandatu bari imbere ufite ibihe byiza ni Nicodemus Holler wa Bike Aid. Ubu dusohotse muri Special Economic Zone tugana i Rwamagana.

11:24’Abakinnyi bari imbere bayobowe na basize igikundi umunota n’amasegonda 3. Special Economic Zone.

Bamwe mu bafana bagiye ahirengeye ngo bashobore kwihera ijishoBamwe mu bafana bagiye ahirengeye ngo bashobore kwihera ijisho
Abafana aha ni abanyeshuri bavuye kubwirwa amanota ndetse n'abandi benshi bakorera hafi ahoAbafana aha ni abanyeshuri bavuye kubwirwa amanota ndetse n’abandi benshi bakorera hafi aho
Abafana ku mihanda ya Sonatube bari benshi cyaneAbafana ku mihanda ya Sonatube bari benshi cyane
Uwingeneye Jimmy na we afite abafanaUwingeneye Jimmy na we afite abafana

Akazamuko ka kabiri tugana Sonatubes:

  1. Sebastien Haute Savoie
  2. Van Engeren Bike Aid
  3. Holler Nicodemus Bike Aid

Ikigaragara ni uko abantu mu nzira abenshi biganjemo abanyeshuri bavuye kumva amanota.

11:00: Tuzamuka twerekeza i Nyanza ya Kicukiro. Aba mbere basize igikundi amasegonda 51.

Ikigaragara ni uko amakipe ya Les Amis Sportifs na Benediction Club zahisemo kwataka hakiri kare mu rwego rwo gukorera abakinnyi babo.

10:50 Aba mbere bamaze kwambuka Nyabarongo barimo kuzamuka berekeza i Gahanga

10:45 Bahise bamugarura, ariko ubu Holler Nikodemus wa Bike Aid na Van Engellen Adne, Ruberwa Jean na Fournet Fayard Sebastien wa Haute Savoie ni bo bari imbere ho 14" ku gikundi kibakurikiye

10:40 Kipkemboi Salim wa Bike Aid abimburiye abandi mu gusatira, Van Engellen Adne bakinana ahita amukurikira ngo amufashe mu gihe Fournet Fayard Sebastien na Ruberwa Jean wa Benediction/RWA babakurikiye ngo babagarure;

10:30 Isiganwa riratangiye, abakinnyi bahagurutse i Nyamata

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Patty

    Kuya 17-11-2017 saa 12:24'

    Dukeneye classement general mutubwire


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru