RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda2017: Hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Umukino w’amagare Sterling Magnell afatanyije n’abatoza ba Benediction na Les Amis Sportifs, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 15 bagize amakipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017.

Sinzi niba hari uwo tudahamanya ko ari byo birori bikomeye muri siporo y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017, ndetse uretse CHAN mu 2016, njye ndahamya ko Tour du Rwanda ari indashyikirwa mu birori bya siporo cyangwa bifitanye isano na yo byabereye mu Rwanda kuva mu myaka 9 ishize.

Ikipe yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye muri Colorado mu mpeshyi y'uyu mwakaIkipe yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye muri Colorado mu mpeshyi y’uyu mwaka

Hasigaye iminsi 17 ngo ibyo birori bifite ubudasa muri siporo Nyarwanda ndetse rikaba indashyikirwa mu yandi marushanwa nyafurika y’umukino w’amagare. Uwo mubare w’iminsi isigaye, ni na wo w’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017, izatangira kuwa 12 Ugushyingo igasozwa kuwa 19 Ugushyingo.

Muri ayo makipe 17 azitabira iryo rushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka, azaba arimo atatu y’u Rwanda, azaba arangajwe imbere n’ikipe y’igihugu (Team Rwanda), hakaba Benediction Club ya mbere muri Rwanda Cycling Cup ndetse na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Ayo makipe uko ari atatu azaba agizwe n’abakinnyi 15, aba bakaziyongeraho abandi Banyarwanda bakina mu makipe yo hanze y’u Rwanda, ari bo Mugisha Samuel na Areruya Joseph bakina muri Dimension Data for Qhubeka, Bonaventure Uwizeyimana ukinira LowestRates.ca yo muri Canada na Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling Team, bivuze ko Tour du Rwanda 2017 izakinwa n’abanyarwanda 19.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ishyurahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), hahamagawe abakinnyi 24 mu mwiherero ugomba gutangira kuwa 2 Ukwakira, abo bakaba barimo abo bakinnyi bose b’Abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda n’abandi bashobora kuba basimbura uwo ari we wese wagira ikibazo gituma atitabira irushanwa.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ni aba bakurikira:

Urutonde rw’amakipe azitabira

Amakipe yo mu Rwanda :

• Ikipe y’igihugu y’u RWANDA
• Club BENEDICTION de RUBAVU
• Club LES AMIS SPORTIFS de RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• Ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice (ILES MAURICE)
• Ikipe y’igihugu ya ETHIOPIE
• Ikipe y’igihugu ya ERYTHREE
• Ikipe y’igihugu ya MAROC
• Ikipe y’igihugu ya ALGERIE

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)
• INTERPRO CYCLING ACADEMY (Japan)

Andi makipe asanzwe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Taliki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Taliki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Taliki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

Dimension Data for Qhubeka izakinirwa n'abanyarwanda babiri banahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwaDimension Data for Qhubeka izakinirwa n’abanyarwanda babiri banahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa

Areruya Joseph ngo uyu mwaka ushobora kuba ari uwe, nyuma yo kwegukana Etape muri Giro d'Italia U23, ngo yiteguye no kubikora akegukana Tour du Rwanda 2017Areruya Joseph ngo uyu mwaka ushobora kuba ari uwe, nyuma yo kwegukana Etape muri Giro d’Italia U23, ngo yiteguye no kubikora akegukana Tour du Rwanda 2017

Ndayisenga Valens na we ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, akaba azaba akoze andi mateka yo kuryegukana inshuro eshatu Ndayisenga Valens na we ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, akaba azaba akoze andi mateka yo kuryegukana inshuro eshatu

Nsengimana Jean Bosco na we yahigiye gushyikira Ndayisenga Valens mu bigwi, akegukana Tour du Rwanda bwa kabiriNsengimana Jean Bosco na we yahigiye gushyikira Ndayisenga Valens mu bigwi, akegukana Tour du Rwanda bwa kabiri

Mugisha Samuel na we ngo yiteguye kubikora uyu mwaka atazajya awibukira ku bibi gusa kuko ari wo yapfushijemo umubyeyiMugisha Samuel na we ngo yiteguye kubikora uyu mwaka atazajya awibukira ku bibi gusa kuko ari wo yapfushijemo umubyeyi

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru