RUHAGOYACU.com

U Rwanda ku mwanya wa gatanu mu irushanwa ryitiriwe ubwigenge bwa Cote d’Ivoire

Nyuma y’uduce tubiri tw’isiganwa ryitiriwe Ubwiyunge bwa Côte d’Ivoire ryo kuzenguruka icyo gihugu (Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation), ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa gatanu mu gihe umukinnyi uza hafi ku rutonde rusange ari Hakiruwizeye Samuel uri ku mwanya wa 10.

Kuva ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare iri mu irushanwa ryitiriwe ubwiyunge muri Côte d’Ivoire, aho bamaze gukina uduce tubiri, dore ko akandi kamwe kasheshwe kagakurwa ku ngengabihe y’irushanwa bitewe n’uko abakinnyi na Polisi yabayoboraga bose bayobye.

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri Tour ya Cote d'IvoireIkipe ihagarariye u Rwanda muri Tour ya Cote d’Ivoire

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri bakinaga agace ka gatatu nyuma y’aho aka kabiri gasheshwe, aho byatumye na gahunda y’irushanwa ihinduka, aho gusiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe nk’uko byari biteganyijwe, basiganwa mu muhanda ku ntera y’ibirometero 90,5.

Aka gace kegukanywe na BOUVRY Dieter ukinira REGIONALE - FLANDERS TEAM yo mu Bubiligi, wakoresheje 02h06’44’’, akurikirwa na KONTÉ Bassirou ukinira ikipe y’igihugu ya Côte d`Ivoire, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Hakiruwizeye Samuel wahageze ari uwa 10 asizwe n’uwa mbere ho iminota ibiri n’amasegonda 17 (02’17’’).

Ikipe y'u Rwanda irimo bamwe mu bazitabira Tour du Rwanda izaba mu UgushyingoIkipe y’u Rwanda irimo bamwe mu bazitabira Tour du Rwanda izaba mu Ugushyingo

Tuyishimire Ephrem yahageze ari uwa 14, Uwiduhaye aza ari uwa 22, Rugamba Janvier aba uwa 34, Ruberwa Jean Damascene aba uwa 36, Mfitumukiza Jean Claude aba uwa 55, bituma iyo kipe ihagarariye u Rwanda ifata umwanya wa gatanu.

Ikipe ya Regionale - Flanders Team yo mu Bubiligi ni yo ya mbere, igakurikirwa na BAI - Sicasal - Petro de Luanda, ikipe y’igihugu ya Côte d`Ivoire ikaza ku mwanya wa gatatu n’aho Maroc ikaza ku mwanya wa kane.

Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation ni rimwe mu marushanwa yok u rwego 2.2 u Rwanda rusanzwe rwitabira, iry’uyu mwaka rikaba ryaragaragayemo ibidasanzwe ahanini bishingiye ku mitegurire mibi, aho ubwo hajyaga gukinwa agace ka kabiri kuwa mbere tariki ya 11 Nzeri, byarinze bigeza ku isaha yo gutangira isiganwa (2:00pm) abakinnyi batarabona ibyo kurya bitewe n’uko ababatekera batinze guhisha.

Nyuma yo kubona ko ifunguro rya ku manywa ritakibonetse, ababishoboye bagiye gutangira isiganwa ry’umunsi wa kabiri, ariko bigeze hagati Polisi yari ibari imbere irayoba, bituma n’abakinnyi bayoba, biviramo ko isiganwa ry’uyu munsi ryose riseswa.

Ibyo byaniyongereyeho impanuka za hato na hato zakozwe na bamwe mu bakinnyi barimo n’ab’u Rwanda n’ubwo ntawagize ikibazo cyamukura burundu mu irushanwa, zatewe ahanini no kuba umuhanda banyuzemo utari uteguye.

Izindi nkuru wasoma: Isiganwa ryasubitswe nyuma y’aho abakinnyi na Polisi bayobye muri ‘Tour de Côte d’Ivoire’

Harakomeza Rwanda Cycling Cup abandi bahatanira igikombe cy’ubwiyunge bwa Côte d’Ivoire

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru