RUHAGOYACU.com

U Rwanda rutangiranye umudari wa zahabu muri shampiyona nyafurika y’amagare

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare kuri ubu imaze kwegukana imidari itatu irimo umwe wa zahabu muri shampiyona nyafurika yatangiye gukinwa kuri uyu wa gatatu, amakipe atandukanye akina asiganwa n’ibihe Team Time Trial.

Ibi bikaba bibaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo shampiyona ya Afurika yatangizwaga ku Kicukiro aho kuri uyu munsi abakinnyi bari bube bakina basigana n’ibihe mu makipe yabo.

Mu bagore bakiri bato, ikipe yari igizwe na Mushimiyimana Beatha,Irakoze Neza Violette na Nzayisenga Valantine ikaba yaje kwegukana umwanya wa mbere n’umudari wa zahabu nyuma yo gukoresha impuzandengo y’iminota 30, amasegonda atandatu n’iby’ijana 44 mu nzira banyuzemo y’ibirometero 18 na metero 600.

Aba bakaba baje gukurikirwa n’ikipe y’abarundi na bo bari baje kwitabira iyi mikino.

Abasore barimo Nkurunziza Yves, Nzafshwanayoo Jean Claude na Gahemba Bernabe bahesheje u Rwanda umudari w'umuringa muri JuniorAbasore barimo Nkurunziza Yves, Nzafshwanayoo Jean Claude na Gahemba Bernabe bahesheje u Rwanda umudari w’umuringa muri Junior

Mu bagabo na ho mu bakiri bato, u Rwanda rukaba rwatwaye umudari w’Umuringa ubwo bazaga ku mwanya wa kabiri mu gusiganwa n’ibihe, inyuma ya Eritrea yafashe umwanya wa mbere mu gihe banaje imbere ya Namibia yabaye iya gatatu, na ho ibirwa bya Maurice, Algeria n’u Burundi bigakurikira.

Mu bagore bakuru u Rwanda na bwo rukaba rwatahukanye umudari wa Bronze ubwo begukanaga umwanya wa gatatu inyuma ya Eritrea na Ethiopie.
Kuri ubu hakaba hari gukina amakipe makuru mu bagabo.

Ikipe y'abagore ya Junior yegukanye umwanya wa mbereIkipe y’abagore ya Junior yegukanye umwanya wa mbere

Inkuru irambuye ni hano

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. vincent

    Kuya 14-02-2018 saa 13:52'

    Courage bana b’URwanda
    Tubarinyuma

  2. vincent

    Kuya 14-02-2018 saa 13:52'

    Courage bana b’URwanda
    Tubarinyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru