RUHAGOYACU.com

Amafoto - Areruya Joseph yegukanye umudali wa zahabu muri U23, Ethiopia yiharira imidali y’abangavu

Ikipe y’u Rwanda yegukanye indi midali irimo zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, unegukana Bronze mu ngimbi ndetse n’abagabo, mu gihe Ethiopia yihariye imidali yose mu cyiciro cy’abangavu muri shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare.

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gashyantare 2018 ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare, aho bakinaga gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (ITT).

Nsengimana Jean Bosco arahagurutseNsengimana Jean Bosco arahagurutse

Mu cyiciro cy’ingimbi basiganwaga intera y’ibirometero 18.6, iyi ntera Nkurunziza Yves akaba ari we munyarwanda wegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri asizwe amasegonda 56 na Ghirmay Biniyam w’Umunya Eritrea wabaye uwa mbere akoresheje 26’39"36, mu gihe Medhanie Natan na we wo muri Eritrea yaje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abangavu na ho basiganwaga intera y’ibirometero 18.6, aha imidali yose uko ari itatu ikaba yegukanywe n’abanya Ethiopia, aho ku mwanya wa mbere haje KIdane Desiet wakoresheje 31’30"24, akurikirwa na Kasahun Tsadkan wa kabiri na Hailu Zayid waje ari uwa gatatu mu gihe umunyarwandakazi Irakoze Neza Violette ari we waje ku mwanya wa kane.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Musana Debsay yegukanye umwanya wa mbere mu gihe Umunyarwandakazi waje hafi ari Ingabire Beatha waje ku mwanya wa kane.

Umunya Eritrea Debesay Mekseb ngo intego ye ni ugutwara undi mudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhandaUmunya Eritrea Debesay Mekseb ngo intego ye ni ugutwara undi mudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda

Mu bagabo ho, DEBESAY Mekseb yahigitse Abanyarwanda, aho intera y’ibirometero 40 yakoresheje 53’25", akurikirwa na Nsengimana Jean Bosco wamuje inyuma ho amasegonda 51, Areruya Joseph aza ku mwanya wa gatatu arushwa n’uwa mbere ho amasegonda 54.

Umwanya wa Gatatu AReruya Joseph yegukanye watumye ahita aza ku isonga mu batarengeje imyaka 23 (U23), bituma yegukana umudali wa zahabu muri icyo cyiciro, ukaba uwa kabiri mu midali irindwi u Rwanda rumaze kwegukana kugeza ubu.

Shampiyona ya Afurika irakomeza kuwa kuwa gatandatu tariki ya 17 Gashyantare hakazakina ingimbi, abangavu ndetse n’abari n’abategarugori, mu gihe abagabo kimwe n’abatarengeje imyaka 23 bo bazakina ku cyumweru tariki ya 18, ari na bwo irushanwa rizasozwa.

Irushanwa rizasozwa ku cyumweru hakina abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23, ari na bwo igihugu kizaba cyaregukanye imidali myinshi kurusha ibindi kizahabwa igikombe cya shampiyona ya Afurika.

Areruya Joseph yambitswe umudali wa zahabu n'Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'imikino y'amagare muri AfurikaAreruya Joseph yambitswe umudali wa zahabu n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare muri Afurika
Areruya Joseph ubu ni we nomero ya mbere ku mugabane wa Afurika ku rutonde rwa UCIAreruya Joseph ubu ni we nomero ya mbere ku mugabane wa Afurika ku rutonde rwa UCI
Areruya Joseph ngo intego ni uguhigika abanya Eritrea mu gusiganwa mu muhandaAreruya Joseph ngo intego ni uguhigika abanya Eritrea mu gusiganwa mu muhanda
Igihembo gihabwa umukinnyi wa mbere muri shampiyona ya Afurika muri buri cyiciroIgihembo gihabwa umukinnyi wa mbere muri shampiyona ya Afurika muri buri cyiciro
Nsengimana Jean Bosco yegukanye umudali wa BronzeNsengimana Jean Bosco yegukanye umudali wa Bronze
Mekseb Debesay yongeye kwigaragaza nk'igihangangeMekseb Debesay yongeye kwigaragaza nk’igihangange

Nsengimana Jean Bosco yari yizeye kwegukana umudali wa zahabu ariko umunya Eritrea Debesay ngo abarusha inararibonyeNsengimana Jean Bosco yari yizeye kwegukana umudali wa zahabu ariko umunya Eritrea Debesay ngo abarusha inararibonye
Areruya Joseph 'Kimasa' yahagurutse bwa nyuma nka Nomero ya mbere muri AfurikaAreruya Joseph ’Kimasa’ yahagurutse bwa nyuma nka Nomero ya mbere muri Afurika
Areruya Joseph yari afite abafanaAreruya Joseph yari afite abafana
Mekseb Debesay ngo ukuntu abanyarwanda barimo bazamuka neza birabatera icyikangoMekseb Debesay ngo ukuntu abanyarwanda barimo bazamuka neza birabatera icyikango
Areruya Joseph bamukuyeho amasegonda 20 nk'igihano, bituma ahita aza ku mwanya wa gatatu nyamara yari kuba uwa kabiriAreruya Joseph bamukuyeho amasegonda 20 nk’igihano, bituma ahita aza ku mwanya wa gatatu nyamara yari kuba uwa kabiri
Areruya Joseph yasoje isiganwa bamukuraho amasegonda 20 azira kuba hari aho yanyuranyije n'amabwiriza agenga irushanwa, agaca mu mukono w'umuhanda atari yemereweAreruya Joseph yasoje isiganwa bamukuraho amasegonda 20 azira kuba hari aho yanyuranyije n’amabwiriza agenga irushanwa, agaca mu mukono w’umuhanda atari yemerewe
Abanya Eritrea bakomeje kuza ku isonga mu kwegukana imidali myinshiAbanya Eritrea bakomeje kuza ku isonga mu kwegukana imidali myinshi
Harimo abaje baje kwipima n'ababarusha ngo babigirehoHarimo abaje baje kwipima n’ababarusha ngo babigireho
Abanya Maroc basa n'abamaze kwemera kuba insina ngufi imbere y'AbanyarwandaAbanya Maroc basa n’abamaze kwemera kuba insina ngufi imbere y’Abanyarwanda
Kuvuduka ibirometero 40 ntibipfa gukorwa n'ubonetse weseKuvuduka ibirometero 40 ntibipfa gukorwa n’ubonetse wese

Andi mafoto menshi y’isiganwa mu munsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika, mukande hano.

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru