RUHAGOYACU.com

Ubugirakabiri, Areruya Joseph i Kigali yakiriwe nk’umwami - Amafoto

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe akubutse muri Cameroun aho akuye umwanya wa mbere muri Tour de l’Espoir agahita ahesha u Rwanda itike yo gukina Tour de France mu batarengeje imyaka 23, Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe nk’abami, bikaba ubwa kabiri mu byumweru bitatu gusa.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Areruya Joseph yatangaje ko nta rindi banga ridasanzwe ya koresheje kugirango yese imihigo itarakozwe n’abamubanjirije, gusa ngo yumvira abamurusha iyo bamugiriye inama, akumvira abatoza kandi akiha intego.

Areruya Joseph yegukanye irushanwa rya gatatu rikomeye mu gihe kitageze ku mezi aneAreruya Joseph yegukanye irushanwa rya gatatu rikomeye mu gihe kitageze ku mezi ane

Icyakora ngo amarushanwa yose amaze gutwara, arasobanura neza ko ntacyo abandi bashoboye cyananira abanyarwanda, ati“Amarushanwa maze kwegukana arasobanura ko dukwiye kujya no mu yandi akomeye nka Tour de France na Giro d’Italia kuko ni amarushanwa buri wese aba yifuza kwitabira.”

Aimable Bayingana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’amagare mu Rwanda (FERWACY) yatangaje ko kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir bari bagamije guhinyuza abakeka ko Abanyarwanda batashobora gutsindira mu mahanga.

Ati “Twari dufite intego yo gutsinda andi marushanwa, kuko hari haciye igihe abantu bibaza ngo ko dutsinda Tour du Rwanda ariko twagera hanze ntidutsinde. Twari dufite intego rero yo gutsinda andi marushanwa tukerekana ko tudashoboye gutsindira mu Rwanda gusa ahubwo no mu mahanga dushobora gutsinda.”

Munyaneza Didier (imbere) na we ari mu bafashije cyane Areruya Joseph kwesa imihigoMunyaneza Didier (imbere) na we ari mu bafashije cyane Areruya Joseph kwesa imihigo

Yakomeje avugako ari n’uburyo bwo kwerekana ko umukino w’amagare umaze kugera ku rwego ruhanitse, gusa ngo imihigo irakomeje kandi irakomeye, dore ko mu minsi itagezeku 10 mu Rwanda hagiye kubera shampiyona nyafurika, imidali myinshi ikaba itegerejwe haba mu ngimbi, abangavu, abari n’abategarugori ndetse no mu bagabo.

Aba bakinnyi bakubutse muri Tour de l’Espoir barahita bakomereza i Nyamata mu myitozo, aho basanga Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick n’abandi barimo kwitegura shampiyona nyafurika izakinirwa mu Rwanda kuva kuwa 13 kugeza kuwa 18 Gashyantare uyu mwaka.

Perezida wa FERWACY, Aimable Bayingana yari yaragiye gutera ingabo mu bitugu abakinnyi be maze na bo ntibamutenguhaPerezida wa FERWACY, Aimable Bayingana yari yaragiye gutera ingabo mu bitugu abakinnyi be maze na bo ntibamutenguha

Munyaneza Didier 'Mbappe', Ruberwa Jean Damascene, Rene Jean Paul Ukiniwabo, Mugisha Samuel, Areruya Joseph hiyongereyeho Hakiruwizeye Samuel ni bo bari Team rwandaMunyaneza Didier ’Mbappe’, Ruberwa Jean Damascene, Rene Jean Paul Ukiniwabo, Mugisha Samuel, Areruya Joseph hiyongereyeho Hakiruwizeye Samuel ni bo bari Team rwanda

Umutoza Sterling Magnell ukurikiwe na Hakiruwizeye Samuel, Areruya Joseph, Mugisha Samuel na UkiniwaboUmutoza Sterling Magnell ukurikiwe na Hakiruwizeye Samuel, Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Ukiniwabo

Areruya Joseph n'Umutoza Sempoma Felix bafatanyije mu kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018Areruya Joseph n’Umutoza Sempoma Felix bafatanyije mu kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018

Areruya Joseph n'Umutoza SterlingAreruya Joseph n’Umutoza Sterling

Areruya Joseph, Mama we na Murumuna weAreruya Joseph, Mama we na Murumuna we

Areruya Joseph n'Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa JohnAreruya Joseph n’Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa John

Areruya Joseph yanakiriwe kandi na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi muri MINISPOC ushinzwe SiporoAreruya Joseph yanakiriwe kandi na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi muri MINISPOC ushinzwe Siporo

Areruya Joseph asuhuza itsinda ry'abafana baturutse i KayonzaAreruya Joseph asuhuza itsinda ry’abafana baturutse i Kayonza

Abanya Kayonza bari baje kwakira Areruya Joseph uhavuka kaba amaze kuba ikirangirireAbanya Kayonza bari baje kwakira Areruya Joseph uhavuka kaba amaze kuba ikirangirire

Areruya Joseph ni umukinnyi wa Dimension Data for Qhubeka ariko yabyirukiye kandi yiga gukina igare muri Les Amis Sportifs i RwamaganaAreruya Joseph ni umukinnyi wa Dimension Data for Qhubeka ariko yabyirukiye kandi yiga gukina igare muri Les Amis Sportifs i Rwamagana

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza na we yaje kwakira Areruya JosephUmuyobozi w’Akarere ka Kayonza na we yaje kwakira Areruya Joseph

Abafana bahise bamushyira ibicuAbafana bahise bamushyira ibicu

Abafana baririmbaga bati "Areruya" abandi bakikiriza bati "Joseph"Abafana baririmbaga bati "Areruya" abandi bakikiriza bati "Joseph"

Ruberwa Jean, Mugisha Samuel na Hakiruwizeye Samuel na bo yabateye ishyari ryiza ryo gutsinda irushanwa rikomeyeRuberwa Jean, Mugisha Samuel na Hakiruwizeye Samuel na bo yabateye ishyari ryiza ryo gutsinda irushanwa rikomeye

Uwesheje imihigo yakirwa mu cyubahiro, Team Rwanda yakiririwe muri V8Uwesheje imihigo yakirwa mu cyubahiro, Team Rwanda yakiririwe muri V8

Aimable Bayingana ngo u Rwanda rurashoboye gutsinda aho ari ho hoseAimable Bayingana ngo u Rwanda rurashoboye gutsinda aho ari ho hose

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Yaka

    Kuya 7-02-2018 saa 04:40'

    Reka nibarize wowe wiyise AKA KUBA ATARAJYANYE NABO BITWAYE IKI? BYABABUJIJE SE GUTSINDA? UBWO SE AHUBWO UGAMIJE IKI?

  2. AKA

    Kuya 6-02-2018 saa 18:24'

    ese kuki Sterling Magnell atajyanye na Team Rwanda Muri La Tropicale Amisa Bongo?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru