RUHAGOYACU.com

Ukiniwabo Rene Jean Paul yabaye uwa kabiri mu gace ka kabiri ka Tour de l’Espoir

Umunyarwanda Rene Jean Paul Ukiniwabo yaje ku mwanya wa kabiri ariko umunya Eritrea, Natnael Mebrahtom agumana umwambaro w’umuhondo, aho akomeje kuza ku isonga ku rutonde rusange muri Tour de l’Espoir.

Uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 wari umunsi wa kabiri wa Tour de l’Espoir, icyiciro cya mbere cy’isiganwa rizwi nka Coupe des Nations rihuza abatarengeje imyaka 23 abitwaye neza bakerekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje iyo myaka.

Ikipe y'u Rwanda iri mu zitinyitse muri iri rushanwa ryo ku rwego rw'Isi ririmo gukinirwa muri AfurikaIkipe y’u Rwanda iri mu zitinyitse muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi ririmo gukinirwa muri Afurika

Isiganwa ryatangiye abakinnyi bose bagendera hamwe ariko bacungacungana, ugerageje gucomoka igikundi bagahita bamukurikira bakamugarura, ariko byageze aho abanya Eritrea babiri basatiriye ngo bacomoke igikundi, Mugisha Samuel na Ruberwa Jean Damascene barabakurikira bari kumwe n’umunya Tunisia n’umunya Maroc.

Abo bahise bashyiramo intera hagati yabo n’igikundi cyari kibakurikiye, kugeza ubwo bari bageze mu birometero 28 hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amasegonda 25.

Ukiniwabo Rene Jean Paul yahise aza kwakira Ruberwa Jean Damascene, barakomezanya bituma uyu mukinnyi usanzwe akinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ahita asiga igikundi cy’abakinnyi basaga batanu bari bamukurikiye.

Icyakora ubwo isiganwa ryasatiraga umusozo, Abanya Eritrea bongereye umuvuduko mu buryo bwo gukomeza kurengera no kurinda umukinnyi wabo wambaye umwambaro w’umuhondo, bituma Daniel Habtemichael ahita yegukana intsinzi y’agace ka kabiri.

Areruya Joseph intego ni ugushaka uburyo yajya muri Tour de France kandi iri rushanwa ryaba intambwe nziza imuganisha muri iryo rushanwa rya mbere rikomeye ku Isi mu mukino w'amagareAreruya Joseph intego ni ugushaka uburyo yajya muri Tour de France kandi iri rushanwa ryaba intambwe nziza imuganisha muri iryo rushanwa rya mbere rikomeye ku Isi mu mukino w’amagare

Rene Jean Paul Ukiniwabo yagereye ku murongo rimwe na Natnael Mebrahtom wabaye uwa mbere, intera y’ibirometero 147 yavaga ahitwa Idenao berekeza i Douala bakaba bakoresheje 3h41’32”.

Areruya Joseph ni we wakurikiyeho mu banyarwanda, akaba yahageze ari uwa 6, akaba yasizwe n’uwa mbere ho amasegonda 54, akaba yanganyije ibihe n’abandi bakinnyi benshi barimo Hakiruwizeye Samuel waje ari uwa 12 na Munyaneza Didier wabaye uwa 14, Mugisha Samuel waje ari uwa 16 na Ruberwa Jean Damascene wabaye uwa 21, bose bakaba bakoresheje 3h42’26”.

Ku rutonde rusange, mu banyarwanda, Areruya Joseph ni uwa 4 aho arushwa amasegonda 35 na Mebrahtom Natnael ucyambaye Mallot Jaune, mu gihe Rene Jean Paul Ukiniwabo ari ku mwanya wa karindwi, akarushwa 2’02”.

Ikipe y'u RwandaIkipe y’u Rwanda

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru