RUHAGOYACU.com

Umukinnyi w’umukino w’amagare wari mu myitozo yagonganye n’imodoka yitaba Imana

Muhabwampundu Esther wakiniraga Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yitabye Imana nyuma yo kugongana n’imodoka ari mu myitozo y’ikipe y’igihugu.

Nk’uko Mutabazi Richard, umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo y’umukino w’amagare cya Musanze (Africa Rising Cycling Center) yabitangarije RuhagoYacu, Muhabwampundu yagonzwe n’imodoka ubwo yari akase ikorosi amanuka muri Buranga ho mu Karere ka Gakenke, akaba yari mu myitozo yo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo hagati ya saa tatu na saa tanu z’amanywa.

Esther yari azwiho kudatezuka no guhatana n'ubwo yari ataragera ku rwego rwo gutsinda irushanwa na rimwe mu RwandaEsther yari azwiho kudatezuka no guhatana n’ubwo yari ataragera ku rwego rwo gutsinda irushanwa na rimwe mu Rwanda

Mutabazi yagize ati “Yakoze impanuka anyonga igare amanuka kuri Buranga maze agongana n’imodoka yari mu muhanda, yikubita hasi yitaba Imana. Byabaye ejo ari mu myitozo hagati ya saa tatu na saa tanu.”

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Esther yari mu myitozo hamwe n’abandi baturutse muri Ethiopia na Nigeria, Polisi ikaba ivuga ko bamanukaga ku musozi wa Buranga ariko we akaba yari yasigaye inyuma, hanyuma akaza guhura n’imodoka izamuka ari na yo yamugonze nyuma yo kubura uko agenzura umuvuduko igare ryari rifite.

Umurambo wa Muhabwampundu wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba, aho washyizwe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Si ubwa mbere mu musozi wa Buranga habera impanuka mu mukino w’amagare, kuko uretse umukinnyi w’Umunyakenya wigeze kuhagwa akavunagurika ari muri Tour du Rwanda, muri iyi mpeshyi banahagongeye Ingabire Beatha ariko ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba gikomeye, uretse ko kugeza n’ubu igare rye ryangiritse bikomeye rikaba ritari ryasanwa, kuko hategerejwe ko ikigo cy’ubwishingizi (Radiant) cyishyura.

Esther ni umwe mu bari bafite amahirwe yo kuzab abari mu ikipe izahagararira u Rwanda muri shampiyona nyafurika ndetse n'imiino y'ibihugu bihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'IcyongerezaEsther ni umwe mu bari bafite amahirwe yo kuzab abari mu ikipe izahagararira u Rwanda muri shampiyona nyafurika ndetse n’imiino y’ibihugu bihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza

Muhabwampundu yari afite imyaka 21, akaba yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, akaba kandi yari amaze imyaka ibiri akina umukino w’amagare, akaba ari umwe mu bari bafite amahirwe yo kuzaba bagize ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori bazakina amarushanwa atandukanye azaba mu mwaka utaha wa 2018, uhereye kuri shampiyona nyafurika izabera mu Rwanda muri Gashyantare.

Nyakwigendera yakundishijwe umukino w’amagare anazamurwa na Rugambwa Jean Baptiste, Umutoza wa Les Amis Sportifs, ishyaka n’umurava yagiraga bikaba byari ibimenyetso by’uko azagera kure muri uwo mukino n’ubwo urupfu rutabimwemereye.
Esther yazaga mu ba mbere n'ubwo atari uwa mbere muri Rwanda Cycling CupEsther yazaga mu ba mbere n’ubwo atari uwa mbere muri Rwanda Cycling Cup

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jj Ndizeye

    Kuya 24-11-2017 saa 21:46'

    RADIANT irishyura rwose. Muduhe amakuru kubijyanye niyo mpanuka maze uwo mukinnyi wacu yishyurwe igare rye.

  2. Rogers

    Kuya 24-11-2017 saa 10:27'

    Rest in peace to our young sister,very depressing!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru