RUHAGOYACU.com

Umunyakenya Murungaru C. Froome wegukanye Tour de France 2017 ni muntu ki?

Umunyakenya w’Umwongereza Chris Froome ni we wegukanye Tour de France 2017, ikaba iye ya kane mu mateka, uyu akaba ari ikimenyetso gihagije cyemeza ko ‘Irizaba imbuto ritarumba’, kandi ko ‘Imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho’.

Chris Froome ni we wegukanye irushanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu rikinirwa mu Bufaransa no mu mijyi imwe n’imwe yo mu bihugu bituranye, aho irushanwa ryose ryareshyaga n’ibirometero 3.540, akabinyonga mu masaha mirongo inani n’atandatu, iminota 20 n’amasegonda 55 (86h 20’ 55").

Ese Froome ubundi ni muntu ki?

Amazina ye nyakuri ni Christopher Clive Froome, yavukiye i Nairobi muri Kenya kuwa 20 Gicurasi 1985, akaba umwana wa gatatu mu bo Clive, wigeze kuba umuherwe muri Kenya dore ko yari anafite sosiyete itwara abantu n’ibintu, yabyaranye na Jane, bombi bakaba Abongereza biberaga muri Afurika.

Chris Froome asangira ikirahure cya Champagne na bagenzi nyuma yo kwegukana Tour de France 2017Chris Froome asangira ikirahure cya Champagne na bagenzi nyuma yo kwegukana Tour de France 2017

Froome yavukiye mu muryango ukize bidasanzwe, ndetse mu mwaka we wa mbere ku isi, bari batuye mu nzu ya hambavu ifite ibyumba byinshi ikagira n’ubusitani hanze ndetse n’ikibuga cya Tennis, yari iherereye mu Mujyi wa Nairobi. Iwabo bari bafite abakozi bo mu rugo batanu, ndetse ubwinshi bw’ubutunzi bwatumye iwabo bohereza bakuru be babiri, Jonny na Jeremy mu ishuri rya Rugby, aho babishyuriraga Amapawundi ayingayinga 35,000 buri mwaka (ayo ubu ahwanye na 37,921,100 tugenekereje mu manyarwanda y’ubu).

Icyakora koko ibihe biha ibindi, ndetse akaryoshye ntigahora mu itama, kuko ubwo Froome yari agize imyaka itanu, ibintu byarahindutse, ubuzima butangira gusharira.
Icyo gihe sosiyete y’iwabo itwara abantu n’ibintu yarahombye, abakozi bayo bagera ku 100 bahita baba abashomeri, hadateye kabiri, abahesha b’Inkiko na bo baba barahageze ngo bateze cyamunara inzu bari batuyemo.

‘Habanabakize’ si umwana w’Umunyarwanda gusa, ahubwo ababyeyi ba Chris Froome nab o babaye Habanabakize, kuko muri ibyo bibazo bishingiye ku bukungu byatumye bahita batandukana, ku buryo nyina yari asigaye acunga ingo z’abaturanyi kugirango abashe kubona amashilingi yo kwifashisha mu rugo, nyuma aza guhita ajya guhugurirwa ubugororangingo (physiotherapy).

Chris Froome yashakanya na Michelle ndetse bafitanye umwana w'umuhungu w'amezi 18 witwa KellanChris Froome yashakanya na Michelle ndetse bafitanye umwana w’umuhungu w’amezi 18 witwa Kellan

Ibyo byaje gutuma iwabo babura ubushobozi bwo kurihira uwo mwana wari ukiri igitambambuga mu ishuri ryigenga ry’Abongereza cyangwa iry’abanyakenya, byaje gutuma Froome ahita yoherezwa kwiga mu ishuri bigagamo bacumbikirwa i Johannesburg muri Afurika y’epfo.

Uwashaka yavuga ko aha ari ho ubuzima bwa Chris Froome nk’umutsinzi bwatangiriye, kuko muri iryo shuri ariko yatangiye kwigira kunyonga igare, yifashishije ‘rollers’, icyuma cyari kiri mu cyumba yabagamo. Uko yacyitorezagaho ni ko yagendaga arushaho kwihebera igare, ku buryo yahise afata icyemezo cyo kujya acuruza ibinyobwa n’imwe mu myambaro y’abanyakenya mu ishuri yigagamo ahypo muri Afurika y’efo agamije kugura igare azajya yifashisha mu gukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Froome ni umwongereza mu maraso ariko ni Umunyakenya mu mukino w’igare
Ubwo Froome yari afite imyaka 13, Mama we Jane yamujyanye mu isiganwa ryitiriwe ibikorwa by’urukundo ryabereye i Nairobi. Aho yahahuriye na David Kinjah, uyu akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya, maze uwo mubyeyi we ahita amumwereka, ati “Uyu ni umuhungu wanjye muto, Chris.”

“Akunda umukino w’amagare cyane ariko nta byinshi nywuziho, ndetse njya mbimubuza, ariko nibaza ko mba ndimo mubuza kuryoherwa n’ubuzima nk’uko abyifuza. Yifuza kugira urwego ageraho kandi ni wowe yizeye ko wagira icyo umufasha. Ushobora kumufasha?

Chris Froome arazirikana, aha yarimo yambika umwambaro w'umuhondo David Kinjah wamufashije kuzamukaChris Froome arazirikana, aha yarimo yambika umwambaro w’umuhondo David Kinjah wamufashije kuzamuka

Kinjah wari ufite imisatsi iboshye (dreadlocked) yahise yemerera Froome kujya aza kwitoreza mu ikipe ye yitwaga Safari Simbaz, ndetse akamucumbikira ibiruhuko byose, ku buryo baje no kumuhimba izina Murungaru’ bitewe n’uko ari we muzungu wenyine wakinaga muri iyo kipe.

Ku myaka 16, Froome yabashije gusiganwa ibirometero 200 arabirangiza, kandi asozanya imbaraga n’ubwo yari yaruhutse inshuro imwe yonyine ngo afate ifunguro. Aha ni ho yatangiriye gukora iyo bwabaga ngo azabe umukinnyi uzi guterera cyane kurusha abandi.

Mu mwaka wa 2006, ubwo yari afite imyaka 21, yaje gushyirwa mu ikipe ya ‘Sky Principal’, iyi ikaba isa n’aho ari yo ntangiriro yo gukabya inzozi kwe, dore ko yari yitwaye neza mu mikino yahuzaga ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, yabereye i Melbourne ho muri Australia.

Muri uwo mwaka yari yanahagarariye igihugu cya Kenya muri shamiyona y’Isi mu batarengeje imyaka 23, maze mu gusiganwa umuntu ku giti cye basiganwa n’ibihe (ITT), ahaguruka nabi maze bituma asoza ari ku mwanya wa 36.

Froome arimo gusarura imbuto zeze mu cyuya yabize kuva mu buto bweFroome arimo gusarura imbuto zeze mu cyuya yabize kuva mu buto bwe

Mu mwaka wa 2007 ni bwo Froome yari yujuje imyaka 22, aha akaba ari bwo yahise aba umukinnyi wabigize umwuga, ubwo yahagarikaga amasomo ye muri Kaminuza ya Johannesburg mu ishami ry’Ubukungu, ahita yigira gukina mu ikipe ya Konica Minolta, aha akaba ari ho yatangiye guhembwa ama euros 300 ku kwezi.

Muri uwo mwaka kuva muri Mata kugeza muri Nzeri, uyu mikinnyi benshi babonagamo kuzaba igitangaza, yarimo yitoreza mu kigo cy’icyicyitegererezo mu mukino w’amagare ku Isi (World Cycling Center) mu Busuwisi, aha ahagirira ibihe byiza, ubwo yegukanaga agace ka gatanu mu irushanwa ryitwa ‘Giro delle Regioni’ rikinirwa mu Butaliyani, nyuma yongeraho n’akandi gace kari aka gatandatu muri ‘Tour du Japon’.

Muri kamena uwo mwaka, ni bwo uyu musore yitabiriye shampiyona y’Isi yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, yegukana umwanya wa kabiri mu gusiganwa n’ibihe (ITT) intera y’ibirometero 26.

Nyuma y’umwezi kumwe yahise yitabira Imikino nyafurika (All African Games) yegukana umudali ya Bronze, uhabwa uwabaye uwa gatatu mu irushanwa, ndetse ahita abona indi kipe yitwa Barloworld muri Afurika y’Epfo.

Yitabiriye amarushanwa atandukanye ndetse ayakuramo ibigwigwi bitanduikanye kuva muri uwo mwaka wa 2008, ariko ntiyahiriwe cyane n’umwaka wa 2012, aho yaje gukora impanuka muri Werurwe agonze umusaza w’imyaka 72, ariko aza gukira muri Gicurasi ndetse ahita yitabira Tour de Romandie, aho yafashije Wiggins kuryegukana.

Iyi mpanuka yakoze mu 2012 yaramushegeshe ndetse amara amezi abiri adakinaIyi mpanuka yakoze mu 2012 yaramushegeshe ndetse amara amezi abiri adakina

Yahise ahamagarwa gukora imyitozo hamwe na bagenzi be muri Mount Teide mu mujyi wa Tenerife, maze ahita atoranwa mu bakinnyi bo kujya gukinira ikipe ya Sky muri Tour de France 2013, arayikina ndetse nyuma y’akazi gakomeye yakoze arayegukana.

Uyu mugabo w’Umunyakenya w’Umwongereza, yakomeje kwesa imihigo mu marushanwa atandukanye, ntiyahirwa cyane n’umwaka wa 2014 kuko atatwaye Tour de France, ariko ahita arya karungu yegukana iya 2015, 2016 none yanishubije iy’uyu mwaka wa 2017.

Chris Froome muri Kenya banamwitaga Simba wa Nyika (bivuga Intare yo mu maharabuge)Chris Froome muri Kenya banamwitaga Simba wa Nyika (bivuga Intare yo mu maharabuge)

Map : Ahabanza  \  Amagare

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!