RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda Areruya yanganyije ibihe n’uwa mbere mu gace ka 3 ka Olympia’s Tour 2017

Umunyarwanda Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yasoreje mu kivunge cy’abantu 80 bahagareye rimwe n’uwa mbere mu gace ka gatatu k’irushanwa ‘Olympia’s Tour 2017’ ririmo kubera mu Buholandi.

Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi 80 bahagereye rimwe na n’Umuholandi JAKOBSENFabio ukinira SEG Racing Academy, washyizwe ku mwanya wa mbere akoresheje 2:55:31 mu gace ka gatatu katurukaga i Uffelte kerekeza i Vledder ku ntera y’ibiromrtero 126,3.

Areruya Joseph amaze kwitabira amasiganwa akomeye menshi hamwe n'ikipe yeAreruya Joseph amaze kwitabira amasiganwa akomeye menshi hamwe n’ikipe ye

Iri rushanwa ‘Olympia’s Tour 2017’ ryo ku rwego rwa 2.2U ririmo gukinwa ku nshuro ya 65, ryatangiye ku itariki ya 5 Nzeri, aho basiganwaga umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe (ITT), Areruya Joseph akaba yarahise afata umwanya wa 33.

Agace ka kabiri ko kakinwe ku itariki ya 6 Nzeri, aho basiganwe ibirometero 131, bazenguruka mu Mujyi wa Assen, aha Areruya akaba yaraje ku mwanya wa 85.

Irushanwa rirakomeza uyu munsi kuwa gatanu hakinwa agace ka kane, bakaza gusiganwa mu Mujyi wa Hardenberg, ku ntera y’ibirometero 141,8.

Areruya Joseph arimo kwishyushya mbere yo gukina ITT yafunguye Olympia's Tour 2017Areruya Joseph arimo kwishyushya mbere yo gukina ITT yafunguye Olympia’s Tour 2017

Kugeza ubu ku rutonde rusange, Areruya Joseph ari ku mwanya wa 79, aho arushwa iminota 10 n’amasegonda 33 na EENKHOORNPascal wa mbere. Ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo iri ku mwanya wa 8 mu makipe 16, aho irushwa iminota 7 n’amasegonda 45 na SEG Racing Academy ya mbere.

Areruya Joseph ari ku mwe na Chokri El Mehdi (Morocco), Stefan de Bod (South Africa), Nicholas Dlamini (South Africa), Hafetab Weldu (Ethiopia) na Morne Van Niekerk (South Africa), aba bakaba ari bo bagize ikipe ya Dimension Data for Qhubeka.

Areruya Joseph yegukanye agace kamwe muri Giro d'ItaliaAreruya Joseph yegukanye agace kamwe muri Giro d’Italia

Areruya Joseph ari mu bitezweho byinshi muri Tour du Rwanda 2017Areruya Joseph ari mu bitezweho byinshi muri Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph ari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2017Areruya Joseph ari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2017

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru