RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda mu bagereye ku murongo rimwe n’uwegukanye agace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo

Bonaventure Uwizeyimana ni umwe mu bakinnyi 36 bagereye ku murongo rimwe ubwo basozaga agace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa rikomeye kuruta andi yose akinirwa muri Afurika kugeza ubu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 ni bwo hatangiye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, La Tropicale Amissa Bongo 2018, iri rikaba ari ryo rushanwa rikomeye ribera muri Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI).

Abanyarwanda nka Ruberwa Jean na Munyaneza Didier bari bakunze gusimburanwa mu kugendana n'aba mbere kuva isiganwa ritangiye kugeza risozwaAbanyarwanda nka Ruberwa Jean na Munyaneza Didier bari bakunze gusimburanwa mu kugendana n’aba mbere kuva isiganwa ritangiye kugeza risozwa

Ibyo ni byo bituma iryo rushanwa ryitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi, aho uyu mwaka u Rwanda ruzaba ruhanganye n’amakipe arimo Team Direct Energy yo mu Bufaransa iri mu cyiciro cya mbere (UCI World Tour) kandi ikina amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France.

Ubwo hasozwaga agace ka mbere kahagurukiye i Kango kagasorezwa i Lambaréné, ku ntera y’ibirometero 146, Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yageze ku murongo mu gikundi cya mbere cyari kiyobowe na Lucas Carstensen wa Bike Aid wanegukanye aka gace akurikiwe na Adrien Petit wa Direct Energy, bose bakaba bakoresheje 3h41:57”.

Lucas Carstensen wa Bike Aid ni we uzakina yambaye umwambaro w'umuhondo nuri Etape 2Lucas Carstensen wa Bike Aid ni we uzakina yambaye umwambaro w’umuhondo nuri Etape 2

Undi munyarwanda wakurikiyeho ni Munyaneza Didier na we wahagereye rimwe n’aba mbere ariko akaba aza ku mwanya wa 33 mu rutonde rusange, mu gihe Areruya Joseph unitezweho byinshi dore ko ari ku mwanya wa kabiri muri Afurika, we yaje ku mwanya wa 40, akaba ari inyuma y’uwa mbere ho amasegonda 7, mu gihe Rene Jean paul Ukiniwabo we aza ku mwanya wa 43.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama ni bwo bakina agace ka kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, aho bazahaguruka ahitwa Ndendé bagasoreza i Fougamou ku ntera y’ibirometero 173.

Mu bakinnyi bo kwitegaho byinshi berekanywe harimo n'Umunyarwanda Areruya JosephMu bakinnyi bo kwitegaho byinshi berekanywe harimo n’Umunyarwanda Areruya Joseph

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru