RUHAGOYACU.com

Umutoza Nathan Byukusenge n’abakinnyi babiri berekeje mu myitozo muri Afurika y’epfo

Umutoza wa Muhazi Cycling Generation, Nathan Byukusenge, Manizabayo Magnifique umwangavu ukina muri iyo kipe na Habimana Jean Eric ukinira Fly Cycling Team bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’epfo aho bagiye mu myitozo izabafasha gukarishya ubushobozi bwabo mu mukino w’amagare.

Ni amahugurwa n’imyitozo bitegurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino y’amagare ku Isi (UCI) bikazabera mu kigo cy’iryo shyirahamwe kiri muri Afurika y’Epfo.

Abakinnyi bazajya bakora imyitozo mu gihe Nathan Byukusenge we azakora amahugurwa y’ubutoza ubundi afashe abo bakinnyi mu myitozo.

Nathan Byukusenge (hagati), Manizabayo Magnifique na Eric bahagurutse mu gitondo cy'uyu wa mbereNathan Byukusenge (hagati), Manizabayo Magnifique na Eric bahagurutse mu gitondo cy’uyu wa mbere

Mbere yo guhaguruka, Manizabayo Magnifique yatangarije RuhagoYacu ko agiye muri Afurika y’epfo kurahura ubumenyi n’ubushobozi buzamufasha kugera ku ntego ze, no gutuma umukino w’amagare urushaho gutera imbere mu bari n’abategarugori.

Ati “Intego yanjye ni ukwiteza imbere, ngateza imbere umuryango wanjye kandi ngahesha ishema igihugu cyacu. Ngiye muri Afurika y’epfo gushaka ubumenyi n’ubushobozi buzamfasha kugera ku ntego zanjye.”

Manizabayo w’imyaka 18 y’amavuko ntarabasha gutsinda isiganwa na rimwe akinishije igare rya siporo, ariko ni umwe mu bakinnyi barimo gutera imbere mu buryo bwihuse ugereranyije n’uko umukino w’amagare uhagaze mu bari n’abategarugori.

Ati “Natangiye umukino w’igare mu 2016, ntangirira mu isiganwa ryabereye i Gicumbi nkina Penebaro. Nabaye uwa mbere mu bakobwa 35 bari bitabiriye isiganwa. Nza gukina isiganwa ryahagurutse i Kigali rijya i Nyagatare ari bwo bwa mbere nkinishije igare rya siporo mba uwa gatandatu maze mpita njya mu Inyemera y’i Gicumbi.”

Aba bakinnyi ni abandi bagiye kwiyongera ku bihangange dusanganywe mu mukino w'amagareAba bakinnyi ni abandi bagiye kwiyongera ku bihangange dusanganywe mu mukino w’amagare

Yakinnye amasiganwa atandukanye muri Rwanda Cycling Cup aho yagiye yitwara neza mu buryo butandukanye n’ubwo ataraba uwa mbere na rimwe.

Umutoza Nathan Byukusenge we yatangaje ko ajyanywe no guhaha ubumenyi mu gutoza umukino w’amagare, ndetse ngo ntashidikanya ko abakinnyi ajyanye na bo bazunguka ubumenyi n’ubushobozi mu gukina kuko abababanjirije byabagiriye akamaro cyane.

Ati “Ngiye kunguka ubumenyi mu gutoza, ndetse n’aba bana bazunguka ubumenyi mu gukina igare. Ibanga ni ikinyabupfura muri byose, ndizera ko nyuma y’ukwezi n’iminsi 20 tuzamarayo nitugaruka, bagenzi bacu basigaye bazatwungukiraho byinshi.”

Amahugurwa n’imyitozo bizamara ukwezi n’iminsi 20 aba bakinnyi bagiyemo ni ibibategurira kuzitabira shampiyona ya Afurika izaba muri Gashyantare 2018, ndetse n’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izaba muri Mata 2018.

Ingabire Beathe agiye kubona uwo bashobora gufatanya mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa bagahangana muri shampiyona mu RwandaIngabire Beathe agiye kubona uwo bashobora gufatanya mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa bagahangana muri shampiyona mu Rwanda

Manizabayo (hagati) ati "Nta n'undi wo mu muryango wacu wari wurira indege..."Manizabayo (hagati) ati "Nta n’undi wo mu muryango wacu wari wurira indege..."

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru