RUHAGOYACU.com

Umwe mu bakinnyi b’u Rwanda yangiwe kujya muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare

Rene Jean Paul Ukiniwabo, umwe mu bagombaga kujya guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships) ntacyitabiriye iryo rushanwa nyuma yo kwimwa uburenganzira (Visa) bwo kujya muri Norway.

Ukiniwabo ni umwe mu bagombaga guhagararira u Rwanda mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) mu batarengekje imyaka 23 (U23) hamwe na Samuel Mugisha na Areruya Joseph, bakaba bari kuzaba bafatanya na Ndayisenga Valens uzaba arimo gukina mu cyiciro cy’abakuze (Elites).

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uwoi mukinnyi Rene Jean Paul Ukiniwabo usanzwe akinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana atabashije kubona Visa hamwe na Obed Ruvogera ushinzwe kunanura imitsi y’abakinnyi, bombi bakaba batakigaragaye muri iryo rushanwa rizabera muri Norway kuva ku cyumweru tariki ya 17 Nzeri.

Mu gihe abo batashoboye kubona Visa, Ndayisenga Valens, Umutoza Sterling Magnell n’Umukanishi Sean Belfas, bari mu nsira berekeza i Bergen muri Norway, dore ko bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel bo bazahaguruka mu Butaliyani kuwa kabiri tariki ya 17 Nzeri bahitire muri Norvege, aho igihe cyabo cyo gukina isiganwa ryo mu muhanda kizaba kigeze, dore ko irushanwa nyirizina rizatangira ku itariki ya 17 rigasozwa kuwa 24 Nzeri 2017.

U Rwanda rwakatishije itike yo kwitabira shampiyona y’isi nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa atandukanye ku mugabane wa Afurika rukazahagararirwa n’abakinnyi bane mu cyiciro cy’abakuru (elite) n’icy’abatarengeje imyaka 23 (U23).

Indi nkuru wasoma: Kanda hano

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ntirandekura

    Kuya 15-09-2017 saa 23:11'

    ntakundi byagenda bihangane aleluya abanyakayonza tukuri inyuma na equipe muzafatanya Imana ibane namwe.

    bonne chance!!!!!!!"!!9990%


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru