RUHAGOYACU.com

Umwe mu banyarwanda bari kujya mu mikino ya Commonwealth yasubikiwe urugendo ku munota wa nyuma

Eric Nzafashwanayo wagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino y’amagare mu irushanwa rihuza abana bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyaongereza (Commonwealth Youth Games) urugendo rwe rwasubitswe ku munota wa nyuma, bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa.

Muri iyi mikino irimo kubera muri Bahamas, Ikirwa kinini kiri mu Nyanja ya Atlantic, u Rwanda rwagombaga guhagararirwa mu mikino itatu ari yo Tennis, Beach Volleyball no gusiganwa ku magare.

Ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga ni bwo ikipe ya Beach Volleyball igizwe na Penelope Musabyimana na Valentine Munezero, iyobowe n’Umutoza Christophe Mudahinyuka, ndetse n’Umukinnyi wa Tennis Ernest Habiyambere, bahagurutse i Kigali hamwe n’Umutoza Nathan Byukusenge berekeza muri Bahamas.

Ernest Habiyambere w'imyaka 18 yizeye guhagararira neza u RwandaErnest Habiyambere w’imyaka 18 yizeye guhagararira neza u Rwanda

Umutoza Nathan Byukusenge yahagurutse azi ko umukinnyi azatoza muri iyo mikino we Eric Nzafashwanayo usanzwe akinira Benediction Cycling Club azahaguruka kuwa mbere tariki ya 17 Nyakanga, kuko yibwiraga ko ibyangombwa bye ari bwo biza kuboneka.

Icyakora si ko byaje kugenda, kuko byarinze bigera kuwa kabiri ibyo bibazo by’ibyangombwa bitarakemuka, ndetse biza kuvamo isubikwa rya burundu ry’urugendo rwa Nzafashwanayo, bityo u Rwanda ruba ruhombye umwanya umwe wanashoboraga kuba wakwegukana umudali.

Umutoza Nathan Byukusenge yatangarije RuhagoYacu ko intandaro ya byose ari amakosa uwo mukinnyi yakoze yo kwibaruza ku mazina menshi, yatumye hazamo ibibazo mu myirondoro ye.

Ati “Yibaruje kumazina menshi ni yo mpamvu yatinze kubona ibyangombwa. Sha ntako tutagize kabisa ariko nyine buriya byanze.”

N’ubwo u Rwanda rwitabira mu buryo buhoraho imikino ya Commonwealth kuva mu 2010, iyi mikino mu cyiciro cy’abana ni ku nshuro ya mbere ruyitabiriye kuva yatangira gukinwa mu 2009, ikaba iy’uyu mwaka ikaba itangira kuri uyu wa 19 Nyakanga ikazasozwa kuwa 23 Nyakanga.

Uyu mwaka bakaba barimo kurushanwa mu mikino 10 ari yo Aquatics, Kumasha (Shooting), Gusiganwa ku maguru (Athletics), Umupoira w’amaguru ukinirwa ku mucanga (Beach soccer), Volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball), Iteramakofe (Boxing), Gusiganwa ku magare (Cycling), Gukirana (Judo), Rugby ikinwa na barindwi ndetse na Tennis.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Oliver

    Kuya 19-07-2017 saa 20:59'

    Ubwo se koko umutoza agenda asize uwo agiye gutoza ate kandi ariwe wenyine yari afite atoza?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru