RUHAGOYACU.com

Undi mukinnyi wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yakoze impanuka

Nyuma ya Ingabire Beathe wakoze impanuka mu kwezi gushize agakuka amenyo, Hakizimana Seth na we ukina umukino wo gusiganwa ku igare mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yakoze impanuka ubwo yari mu myitozo ariko imana ikinga akaboko.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Hakizimana yakoze impanuka ubwo bari batangiye kwitoza gusatira (Attack), maze agahita agonga ibuye maze yitura hasi.

Les Amis Sports y'i Rwamagana yugarijwe n'impanuka nk'izugarije Benediction CC mu mwaka ushizeLes Amis Sports y’i Rwamagana yugarijwe n’impanuka nk’izugarije Benediction CC mu mwaka ushize

Ndayisenga Valens wari kumwe na Hakizimana ubwo yakoraga imbanuka yatangarije RuhagoYacu ko yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro by’i Gahini, akaba arimo gukurikiranwa ngo barebe uko ameze mu kanwa.

Tumubajije iby’impanuka y’umwe mu bakinnyi bari bari kumwe mu myitozo, Ndayisenga yagize ati “Ni ko bijyenze. Sinzi ibiri kutubaho. Araho ari ku bitaro i Gahini. Bari kumukurikirana ku bijyanye n’amenyo. Yakomeretse ku mubiri bisanzwe, banamudoze ku munwa.”

Impanuka ya Hakizimana ije ikurikira iya Ingabire Beathe w ampere muri shampiyona y’umukino w’amagare mu Rwanda, wakoze impanuka mu kwezi gushize ubwo yari mu myitozo, agahita akuka amenyo abiri y’imbere.

Ingabire Beathe we ubu arimo gukiraIngabire Beathe we ubu arimo gukira

Iyo mpanuka yo abayibonye bemezaga ko yatewe n’umuhanda utari umeze neza, aho yawuhuriyemo n’imodoka nini (Amakamyo) ebyiri zikamubyiga kandi yari yatangiye gufata umuvuduko w’ahamanuka, bigatuma ahita agwa mu kinogo.

Kugeza Ingabire we arimo gukira, ndetse nta gihindutse yatangira imyitozo ku itariki ya 1 Kanama 2017 yitegura gukina umunsi utaha wa Rwanda Cycling Cup uzakinwa kuwa 12 Kanama 2017.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru