RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Ingabire wa mbere mu Rwanda yarokotse impanuka yari itumye ahagarika umukino w’amagare
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ingabire Beathe, umukinnyi wa mbere mu bakobwa mu Rwanda mu mukino w’amagare yarokotse impanuka ikomeye yari yatumye acika intege ku buryo yumvaga agiye guhita ahagarika burundu gukina.

Ingabire Beathe w’imyaka 23 yegukanye amarushanwa na we atibuka umubare kuva yatangira gukina umukino w’amagare, ariko aya hafi ni uko ari we wa mbere muri shampiyona y’igihugu mu mwaka wa 2016 ndetse n’uwa 2017.

Ingabire Beathe ni we nomero ya mbere mu mukino w'amagare mu Rwanda mu bakobwaIngabire Beathe ni we nomero ya mbere mu mukino w’amagare mu Rwanda mu bakobwa

Ni na we wegukanye Rwanda Cycling Cup mu 2016, ndetse yari anafite icyizere cyo kuyegukana n’uyu mwaka wa 2017, dore ko twinshi mu duce bamaze gukina ari we watwegukanye, ibi bikiyongera ku mihigo yesheje mu marushanwa mpuzamahanga, nko muri shampiyona nyafurika yabereye mu Misiri ndetse no muri shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar.

Icyakora burya ngo iminsi yose si ku cyumweru, ndetse inzozi ze zo kuzegukana shampiyona nyafurika nibura inshuro imwe mu buzima bwe, yari atabarutse atazigezeho, ariko Imana ikinga ukuboko, aho kuwa kane tariki ya 6 Nyakanga mu masaha ya saa tatu zishyira saa ine za mugitondo, yakoraze impanuka ikomeye, agakomereka ndetse agakuka amenyo abiri y’imbere.

Inkovu ntacyo zitwara uzifite ariko iyo ari umukobwa ufite uburanga akenshi usanga ari ubusembwaInkovu ntacyo zitwara uzifite ariko iyo ari umukobwa ufite uburanga akenshi usanga ari ubusembwa

RuhagoYacu yasuye Ingabire aho arwariye mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, adutangariza ko arimo koroherwa ariko ko atazi neza igihe azagarukira gukina.

Ati “Impanuka nakoze ntabwo navuga ko ari ibyaturutse ku wundi mukinnyi, ni ibyaturutse ku muhanda utari umeze neza. Twari turi mu myitozo hamwe n’abandi bisanzwe, turi mu byiciro byinshi, dore ko nari maze iminsi ndwaye, ntabwo nashoboraga gukora ibirometero byinshi birambuye, ari na yo mpamvu nari nabaye nk’usigara inyuma gato y’abandi.”

“Muri urwo rugendo haje kubamo ikibazo cy’imodoka zabisikanaga, kandi nanjye ngeze ahantu umuhanda utari umeze neza, ntibampigamira kandi nanjye sinabasha kubigenzura maze birangira impanuka ibayeho.”

Aba ni bo ba nomero ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda mu gusiganwa buri wese ku giti cye (ITT) Aba ni bo ba nomero ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa buri wese ku giti cye (ITT)

Ingabire arimo kuvuzwa n’ababyeyi be bakoresheje Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante), ari na yo mpamvu ashobora gutinda gukira kuko atarimo kuvurwa nk’umukinnyi ugomba kugaruka vuba mu marushanwa.

Iyo mpanuka yayikoreye i Kiziguro, akomereka arakomereka cyane ndetse yamuteye ubusembwa mu maso, dore ko yanakutse amenyo abiri y’imbere, ku buryo we yumvaga atazongera no kongera kwicara ku igare nk’umukinnyi, ariko aza kwibuka ko hari inzozi afite kandi atari yakabya.

Abanje kwimyoza bigaragaza agahinda, Ingabire yagize ati “Ntabwo bikomeye cyane kuko nta gufa na rimwe ryacitse, byari byanjemo ko ngomba guhagarika gukina. Ariko na none kuko nari narihaye intego yo kuba nakina shampiyona y’Isi, nanabiganiriye n’Umutoza numva ntabwo tubyumvikanaho neza.”

Yakomeretse cyane mu maso anakuka amenyo abiri y'imbere, ariko akomereka byoroheje ku maboko no mu iviYakomeretse cyane mu maso anakuka amenyo abiri y’imbere, ariko akomereka byoroheje ku maboko no mu ivi

Ingabire akomeza avuga ko nyuma yo gukina shampiyona nyafurika ndetse na shampiyona y’Isi izaba mu mwaka utaha, ari bwo hazamenyekana neza ahazaza he mu mukino w’amagare.

Ingabire ni umworozi kandi abikesha Igare

Ugereranyije n’amahirwe bamwe mu bakinnyi b’abahungu bangana bagize yanatumye biteza imbere, na we ngo ntiyavumira ku gahera Umukino w’amagare n’ubwo atawuronkamo ibituma abaho neza nka nomero ya mbere muri uwo mukino mu Rwanda ubu.

Ati “Gukina igare bitewe n’urwego umuntu aba agezeho byakabaye hari cyo bimumariye, ariko iyo ugiye kureba usanga ntako, haba kuri twe, ababyeyi cyangwa abatubona, usanga umusaruro tuba twiteze atari wo tubona. Ntituzi niba biterwa n’uko umukino utaratera imbere cyane.”

Ibikomere afite mu maso bituma yambara atya iyo asohotse hanzeIbikomere afite mu maso bituma yambara atya iyo asohotse hanze

Akomeza avuga ko nubwo ntagihambaye arabona mu mukino w’igare, ngo hari ibikorwa afite akesha igare, ati “Igikorwa gihari wenda ni amatungo runaka mfite. Duke ubona bitewe n’imbogamizi ziba zirimo biba byiza guhita utangira kutuzigama ngo ejo cyangwa ejo bundi nubivamo urebe ikindi wakora.”

Gasangwa Faustin, Papa wa Ingabire Beathe yatangarije RuhagoYacu ko anezezwa no kubona umwana we yabaye uwa mbere, uretse ko ngo atakibona uburyo bwo kujya kumufana aho yagiye gukinira.

Akomeza avuga ko igikomeye umwana we gukina bimumariye ari uko byatumye atakicyitinya ndetse akaba yaranatinyuye abandi bakobwa bagenzi be, gusa ngo hari n’imbogamizi zituma atagera ku rwego yakabaye ageraho ugereranyije n’impano afite.

Ati “Gukina igare bimufitiye akamaro kanini, kuko byamaze kumujyamo, arawukunda, kuba akina umukino akunda rero urumva ni uburenganzira bwe nk’umwana bwubahirijwe.”

Gasangwa, Umubyeyi wa Ingabire yasabye ko ibigwi umukinnyi w'umukobwa agira mu Rwanda bikwiye no kumuhindurira ubuzima bukaba bwiza kurushahoGasangwa, Umubyeyi wa Ingabire yasabye ko ibigwi umukinnyi w’umukobwa agira mu Rwanda bikwiye no kumuhindurira ubuzima bukaba bwiza kurushaho

Gasangwa akomeza avuga ko ari we watumye umukobwa we w’imfura ayoboka umukino w’amagare, nyuma yo kubona ko azi igare cyane bitewe n’igihe yakoreshaga iyo babaga bamutumye kurivomesha. Icyo gihe ngo yahise amwandikisha mu irushanwa rya Pinebaro ryabereye i Kayonza mu 2012, maze aba ari we uba uwa mbere.

Ni bwo Ingabire Beathe yahise atangira gukina amarushanwa yo gusiganwa ku magare ku rwego rw’igihugu, aho yakunze kujya aza ku mwanya wa kabiri asizwe na Girubuntu Jeanne d’Arc ndetse rimwe na rimwe akanamutsinda, kugeza ubwo yegukanaga umwanya wa mbere muri shampiyona ya 2016 akanegukana Rwanda Cycling Cup y’uwo mwaka.

Bamwe mu bana b'inyuma ya Ingabire na bo ngo bazasiganwa ku magare, aho ntihaba harimo Umusimbura wa Adrien Niyonshuti?Bamwe mu bana b’inyuma ya Ingabire na bo ngo bazasiganwa ku magare, aho ntihaba harimo Umusimbura wa Adrien Niyonshuti?

jesus Kuya 12-07-2017 saa 04:04'

ko mbona iwabo ari abakene c ubwo ibyo bihembo byamumariye iki?? cg ni federation yamagare idaha agaciro igitsina gore ugasanga amafaranga yose bayashora mu bagabo gusa??


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)