RUHAGOYACU.com

Valens Ndayisenga na Areruya Joseph bazaba bayoboye ikipe y’u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo

Nyuma y’ibihe byiza bagize n’ibyishimo bahaye Abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2017, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph wayegukanye bari mu ikipe y’abakinnyi batanu bazaba bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) izitabira La Tropicale Amissa Bongo.

La Tropicale Amissa Bongo 2018 izatangira kuwa 15 isozwe kuwa 21 Mutarama 2018, ari rikaba ari ryo rushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa ku mugabane wa Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI).

Ndayisenga Valens (wa kabiri) anyotewe gutsinda isiganwa ni yo mpamvu azagenda akubita agatoki ku kandiNdayisenga Valens (wa kabiri) anyotewe gutsinda isiganwa ni yo mpamvu azagenda akubita agatoki ku kandi

Ibyo ni byo bituma iryo rushanwa ryitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi, aho uyu mwaka u Rwanda ruzaba ruhanganye n’amakipe arimo Team Direct Energy yo mu Bufaransa iri mu cyiciro cya mbere (UCI World Tour) kandi ikina amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France.

Areruya Joseph, Valens Ndayisenga na bagenzi babo bazaba bahanganye n’abakinnyi ba Team Direct Energy barimo Adrien Petit watwaye La Tropicale Amissa Bongo 2016 na Yohan Gene watwaye iheruka mu 2017.

Ibigwi bikomeye u Rwanda rufite muri La Tropicale Amissa Bongo ni imyanya myiza rwagiye rubona ku rutonde rusange, ndetse na Etape imwe yegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana muri iri rushanwa ryabaye mu 2014.

Abakinnyi bazaba bagize Team Rwanda:

1. Areruya Joseph
2. Ndayisenga Valens
3. Bonaventure Uwizeyimana
4. Ukiniwabo Rene Jean Paul
5. Munyaneza Didier bita ‘Mbappe’
6. Ruberwa Jean

Uburyo aba bakinnyi bazitwara muri iri rushanwa, biri mu bizagenderwaho mu guhitamo abazaba bagize ikipe y’u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ‘2018 African Continental Road Championships’ izabera mu Rwanda kuva tariki 13-18 Gashyantare 2018.

Bonaventure Uwizeyimana yegukanye Etape imwe muri La Tropicale Amissa Bongo 2014Bonaventure Uwizeyimana yegukanye Etape imwe muri La Tropicale Amissa Bongo 2014

Imihanda n’uduce (Etapes) bigize La Tropicale Amissa Bongo 2018:

Tariki 15 Mutarama 2018 (Stage 1): Kango – Lambaréné, 146km

Tariki 16 Mutarama 2018 (Stage 2) : Ndendé – Fougamou, 173km

Tariki 17 Mutarama (Stage 3) : Fougamou – Lambaréné, 114km

Tariki 18 Mutarama 2018 (Stage 4): Ndjolé – Mitzic, 182km

Tariki 19 Mutarama 2018 (Stage 5) : Oyem – Ambam (Cameroon), 141km

Tariki 20 Mutarama 2018 (Stage 6): Bitam – Oyem, 115km

Tariki 21 Mutarama 2018 (Stage 7): Bikélé – Libreville, 140km

Ruberwa Jean asanzwe akinira Benediction Club (Ifoto: Umuseke)Ruberwa Jean asanzwe akinira Benediction Club (Ifoto: Umuseke)

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru