RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Amajwi  |  Amateka

Steven Gerrard yasezeye mu ikipe y’igihugu. Ese ubundi ni muntu ki?

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21/7/2014 ni bwo uwari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’ubwongereza yasezeraga mu ikipe y’igihugu cyane ko abona imyaka ye itamwemerera gukinira Three Lyons akongeraho na Liverpool abereye kapiteni na yo.

Gerrard aza ku mwanya wa gatatu mu bakinnye imikino myinshi mu ikipe y’igihugu y’Abongereza inyuma ya Peter Shilton wakinnye 125, David Bechkam wakinnye 115 mu gihe Gerrard yari agejeje ku 114.

Yari imyaka 14 Gerrard ari kumwe n'ikipe y'igihugu y'abongerezaYari imyaka 14 Gerrard ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abongereza

Gerrard yahamagawe bwa mbere mu ntare eshatu mu mwaka w’ 2000 atsinda igitego cya mbere muri 2004 ndetse ubu akaba yari amaze kuzitsindira ibitego 21 aho yanakinnye amarushanwa atandatu akomeye ari kumwe n’iyi kipe.

Steeven Gerrard yari kapiteni w’ubwongereza kuva muri 2010.

Iyumvire byinshi kuri uyu mukinnyi

Map : Ahabanza  \  Amajwi  \  Amateka

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru