RUHAGOYACU.com

Abafana ba Congo basanga Amavubi yatangiye kubatinya- Abanyarwanda bashyigikiye Cameroon itsinda

Imikino ya CHAN 2016 y’umunsi wa mbere mu itsinda rya kabiri yaranzwe ahanini no kwigaragaza kw’abafana b’ingeri zitandukanye ku kibuga cya Huye.

Umukino wa mbere, nkuko byari byitezwe, abafana ba Congo Kinshasa bari bawiteguye ku bwinshi, bari baje n’iyonka kureba uko ikipe yabo itangira iri rushanwa yisobanura na Ethiopie kubw’amahire banashobora kuwutsinda 3-0.

Abafana b’ingwe za Congo zari zatsinzwe n’u Rwanda mu mukino wa gicuti, badutangarije ko umukino bagaragarije Huye wagakwiye kuba wateye ubwoba Amavubi n’umutoza wayo.

Abafana barimo Rwarutabura bari inyuma ya CameroonAbafana barimo Rwarutabura bari inyuma ya Cameroon

Uyu mukino, wakurikiwe n’uwundi wahuje Cameroon na Angola. Wari umukino w’ingufu ku mpande zombi. Cameroon yibonera amahirwe hakiri kare. Atouba Emane akora yatsinze Coup Franc nziza ku munota wa 1-0 igice cya mbere kirangira uko.

Cameroon yari ishyigikiwe n’isinzi ry’abafana biganjemo abasanzwe bashyigikira Amavubi, yaje kwihagararho mu gice cya kabiri nubwo Palancas Negras yabakijeho umuriro kakahava. ibintu byaje kuba bibi kurushaho ku Ntare za Cameroon ubwo ku munota wa 66 Joseph Ngwem yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara umutuku, gusa Angola nubundi ntabwo yabyaje umusaruro amahirwe yose yabonye. 1-0 Cameroon nayo yatangiranye amanota atatu.

Cameroon yarushijwe na Angola ariko yegukana atatuCameroon yarushijwe na Angola ariko yegukana atatu

Imikino yo muri iri tsinda ikazakomeza kuri uyu wa kane, Cameroon yisobanura na Ethiopie naho Congo Kinshasa igakina na Angola.

Iyumvire uko byari bimeze i Huye(Aya majwi ntabwo aboneka kubakoresha Telefone


Abafana ba Congo basanga Amavubi yatangiye kubatinya- Abanyarwanda bashyigikiye Cameroon itsinda
Map : Ahabanza  \  Amajwi  \  Interview

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru