RUHAGOYACU.com

Ibigwi, Amateka n’inkomoko yo gukundwa bya Rayon Sports

Ni byinshi bivugwa kuri yo, uhereye ku kuba uwayihaye izina yaritabye Imana atarayibona izamura igikombe ukagera ku mukino yari yihariye uzwi nka Dina wagereranya na Tic Tac ya Johan Cruyff... Amateka yayo bamwe bayahuza n’ ikipe y’ ibwami gusa ikizwi cyo ni uko inkomoko yayo ari i Nyanza, gusa hakibazwa uburyo yigaruriye imitima ya benshi, kandi itaratwaraga ibikombe byinshi...

RuhagoYacu yageze henshi kuva ku Nkombo ukagera ku Mulindi aho twavuganye na benshi bazi iyi kipe barimo abasaza b’iNyanza nka Murenzi Kassim, hakaza Dr Mugemana umaze imyaka irenga 20 avura iyi kipe. Aha mu bo twageze, hanarimo Ruterana Damascene wavukiye muri Rayon akamenya byinshi ku mateka yayo dore ko Papa we ari mu bantu batangije Rayon Sports aho We na bakuru be 3 bose bakiniye Rayon Sports hambere.

Twavuganye n’abandi bayiciyemo nka Djano Witakenge, Eugene Murangwa, Kayiranga Baptiste, ndetse n’ abandi benshi. Intego, kwari ugushaka kumenya niba inkomoko yo gukundwa iyi kipe yaba ibikura ku bigwi bikomeye yibitseho, cyangwa se niba ari ukubera izina ryayo gusa, Rayon Sports.

IYUMVIRE IKI CYEGERANYO KURI IYI KIPE YA RAYON SPORTS


Ibigwi, Amateka n’inkomoko yo gukundwa bya Rayon Sports(Igice cya I

Ibigwi, Amateka n’inkomoko yo gukundwa bya Rayon Sports(Igice cya II)
Map : Ahabanza  \  Amajwi  \  Interview

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. M

    Kuya 11-02-2018 saa 13:40'

    TWEBWE TWES NKABAFAN BAREYSPR DUSHIMIRE DUKUZ PE?

  2. mikel

    Kuya 10-02-2018 saa 19:50'

    Andi makipe yarazimiye niyo isigaye .za Flash,Zebre,Mukungwa ,hasigara Mukura Kiyovu,Edenzeri, nazo uwazazizimya hakavuka izindi .rayon rero yabyungukiyemo itwara abakunzi b’ayo makipe yazimijwe atabishakaga

  3. Guest

    Kuya 9-02-2018 saa 23:53'

    Impamvu mfana Rayon:
    1) Rayon Sport ni ikipe yambara ibara riri mw’ibendera ry’igihugu nk’izindi kipe zose zikomeye. Urugero: mu bwongereza ikipe nyinshi zambaramo ibara ritukura nk’uko riri mw’ibendera ryabo. Yewe na Chelsea yambara ubururu yageze aho ikoresha uko ishoboye ishyiramo agatuku gake. Mu budage Bayern (umutuku) na Dortmund (umuhondo) zambara amabara aboneka mu ibendera ry’ubudage, gera muri Espagne naho ni uko. None ino bamwe ngo bafana izambara umukara!

    2) Rayon irangwa n’ ikirango cy’karita y’u Rwanda. Utayifannye wafana izifite ibihe birango? Inyamaswa?

    3) Rayon Sport yemera ko kuyitsinda bigomba ubuhanga mu gihe hari andi makipe avuga ko ari amakipe atemera intsinzwi! Ntabo muzi baririmba ngo ni ba nyamukandagira mu bibuga bikasa imitutu! Iyo ikibuga cyashije imitutu iyo bukeye ukinira he? Abahamiriza nibo jye nzi ko uko barushanwa gutigisa ubutaka ari nako barushanwa ubuhanga.
    Gukandagira nyine ni ugukandagira si ugukina!

  4. mambo eric

    Kuya 9-02-2018 saa 17:14'

    APR nzemera ko igira abafana ari uko itakitwa ikipe y’ingabo. niyo mpamvu abigwa bavuvumvura ngo ni abafana bayo,ibyo mwirwa muvumvura bitagira icyo bihimdura ku byemezo ABAFANDE baba bafashe.Mujye mwicara muyoboke mukomeze kwita NTAMIKA FC.Imisoro ivuyeho ntawamenya iyi mwakwerekeza.DUHARANIRE KWIGIRA

  5. happy

    Kuya 9-02-2018 saa 14:39'

    ariko imihigo iracyakomeza, hari igihe ibyo bikombe murata bizaba amateka mutamenye n’igihe twadugiye kuko ubu dufana biteye imbere ikipe yacu tuzayigeza aheza kurushaho...... Gikundiro oyeeeeeee!!! ubundi ikibatera igihunga ni uko gikona ifite limited lifetime, nk’izindi zose zazimye zishingiye ku bigo, minisiteri,... niba mushaka ko izaramba muzabwire abo ba afande bayibegurire, ihindure ubuzima gatozi naho ubundi....nihitiraga

  6. tesy

    Kuya 9-02-2018 saa 13:52'

    twebwe apr twakoze amateka rayon itageraho urugero twagize amateka yo kwitwa tarisisi Nyandwi nyaminani muteteri gikundiro iradusekura tuzimya amatara ubuse ayo mateka rayon yayakurahe

  7. ric

    Kuya 9-02-2018 saa 13:49'

    hhhh rero sinumva icyo muba mupfa ubwose wowe ahubwo nubwo bu coiffeur wabukora cg ako uvuga ko murugo ko uvuga amagambo nkayingegera mbere yuko ukura wabagahe ’ ereg singombwa ko mwemera bimwe but everyone must respect each other " kutatubwiye ayo washoye mutagi izo vint millions x raaa??? apr ikipe ikize ya mindef ifite stade irusha izo zindi zikwiiiriy gusuzugurwa

  8. jmv

    Kuya 9-02-2018 saa 11:56'

    erega baca umugani ngo ibicuruzwa bya makeya nibyo bigira abaguzi benshi ntagitangaje kubona gatindi ariyo ifanwa nabenshi ark ntibikuyeho ko tuyikubye 2 mubikombe cmpnt, tukayikuba 3 muri cecafa.....

  9. pazos

    Kuya 9-02-2018 saa 11:47'

    TITO iyo survey yakozwe ryari sha usibye guhuragura ibigambo gusa. ni iyihe institution yayikoze hakoreshejwe iyihe methode bayikora , nkawe tito uriki usibye kuvuga usora se angahe ? waruziko nta muguzi udasora uzi icyo bita TVA , URAGISOBANUKIWE neza uziko ibicuruzwa byinshi bitanga TVA , NAGIRANGFO NKUBWIRE KO TVA yishyurwa na ba consumers niba utari unabizi , ibyo abafana ba gikona mwihaye musuzugura abantu ngo baraciriritse nagirango nkubwire ko nta munyarwanda udasora yatanga TVA, YATANGA IMISORO Y UBUTAKA, NI YINDI YOSE, MUJYE MUGABANYA IBIGAMBO

  10. naho

    Kuya 9-02-2018 saa 11:32'

    Uretse kuba igira umukino usukuye,izindi mpamvu zituma ikipe ikunzwe ni uko ariyo ifite ibiyishyigikiye bituma idahungabanywa n’ibihita.
    1.Ntikoresha ingengo y’imali ya Leta itunzwe n’abakunzi bayo benshi babayikiniye. 2.Ntiyitirirwa urwego,akarere,ikigo,cyangwa umuntu runaka. Bityo abanyrwanda Bose bayibonamo.Mwibaze impamvu ikipe ya Nyanza yasenyukiye muri Rayon. Ntiwakunda ikipe y’akarere katari akawe kandi n’akawe kayifite.Ariko Rayon ni nka equips nationale. Murebe izindi ikipe zose zifite amazina yerekana ba nyirayo cyangwa aho akomokaAs Kigali,Kiyovu,Mukura,Armee Patriotique Rwandais,Mukura,Musanze,Kirehe,etc.Nihagira ihindura izina bizacamo.Ngiyo inkunga yanjye.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru