RUHAGOYACU.com

Ingorofani yahindutse indege?Dore uko Froome wavukiye hirya aha yaje kwigarurira Ubwongereza

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga, hari bube hakinwa irushanwa rya mbere mu mukino w’amagare, Tour de France 2017, iri bube ikinwa ku nshuro y’104. Iri siganwa rikaza gutangira abakinnyi basiganwa n’ibihe muri Düsseldorf, rikazasorezwa i Champs-Élysées tariki ya 23 Nyakanga. Abakinnyi 198 baturutse mu bihugu 22 bitandukanye.

Umwe muri aba bakinnyi ariko unahabwa amahirwe yo kuzegukana Tour de France y’uyu mwaka, Christopher Froome, wegukanye Tour de France y’umwaka ushize.

Chris Froome afashijwe na Team Sky akinira, yegukanye Tour de France ebyiri ziherukaChris Froome afashijwe na Team Sky akinira, yegukanye Tour de France ebyiri ziheruka

Indwara eshanu zikomeye, zitandukanye mu myaka itatu, amavuriro atandatu mu bihugu bine, byashoboraga ubwabyo gushyira akadomo ku nzozi yarose akiri muto, gusa gukurira mu gihugu kizwiho gushwekura ubanza atari butekereze kuzavamo umutwazi wa nyawe w’icyo kinyabiziga.

Yatezwe iminsi biranga, imitego bamushyize imbere arayirenga, kubona umuhagararaiye bwa mbere, byasabye ko atega amabisi ane atandukanye anagenda ibiromtero n’amaguru, imvura imusanga mu nzira, urupapuro ruriho aho bagombaga guhurira ruranyagirwa, yisanga ahantu atazi hagati nka wa mugenzi mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, gusa byaje kurangira kuri ubu ari izina ririmbwa ku isi yose nzima, nyuma yo gusinya amasezerano mu ikipe ya mbere ikomeye, inakoresha agatubutse kurusha izindi…

Iyumvire nawe byinshi inzira Chris Froome yanyuzemo ngo abe igihangange


Ingorofani yahindutse indege?Dore uko Froome wavukiye hirya aha, yaje kwigarurira Ubwongereza
Map : Ahabanza  \  Amajwi  \  Interview

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru