RUHAGOYACU.com

Isengesho ry’umufana w’Amavubi mbere yo guhura na Uganda

Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze akazi ka mbere mu byo yasabwaga, ishobora gusezerera Tanzania mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Aha ariko, bamwe mu bafana b’ikipe y’igihugu bagize ibyishimo bimeze nka bya bitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura, ni nyuma yo kwibuka ko ikipe isigaye mu nzira y’u Rwanda ari Uganda yagiye igora Amavubi mu minsi yashize.

Uganda Cranes mu myaka ya vuba, yasezereye Amavubi U 17 ayanyagiye 7-2, itsinda U 23 i Kigali n’i Kampala, ndetse banasezerera U 20 mu kibuga(u Rwanda rwakomeje ku zindi mpamvu), mu gihe ikipe nkuru na yo yagiye igora Amavubi cyane cyane muri CECAFA.

Ibi byatumye abakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda baha amahirwe menshi Uganda ya Micho(naba akiyitoza) kuba ari yo yakwikomereza ikazakina CHAN ya 2018, gusa amateka avuga ko umukino nyafurika uheruka guhuza ibi bihugu byombi u Rwanda ari rwo rwahatambukanye gitwari.

Ng’iyi mpamvu y’iri sengesho ushobora nawe kwiyumvira.


Isengesho ry’umufana w’Amavubi mbere yo guhura na Uganda
Map : Ahabanza  \  Amajwi  \  Interview

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru