RUHAGOYACU.com

AFROBASKET 2017: Cameroun ishyize iherezo ku nzozi z’Abanyarwanda- Uko indi mikino yarangiye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntibashije kurenga amatsinda ya Afrobasket 2017, aho itsinzwe na Cameroun mu mukino wa gatatu wo mu itsinda C rikinira i Rades muri Tunisia, amanota 81 kuri 77.

Amakipe yombi yari ahanganiye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda umukino umwe, agatsindwa undi mu mikino ibiri yabanje.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze Guinea kuwa Gatanu ubwo Cameroun yatsindwaga na Tunisia mu gihe kandi u Rwanda rwaraye rutsinzwe na Tunisia, Cameroun igatsinda Guinea.

Tunisia irakina na Guinea saa 19:00 yo yamaze kubona itike yo kurenga amatsinda, iri no ku mwanya wa mbere kuko yatsinze imikino yombi imaze gukina.

U Rwanda rwayoboye umukino mu buryo butandukanye ariko ntirubashije gutahukana intsinziU Rwanda rwayoboye umukino mu buryo butandukanye ariko ntirubashije gutahukana intsinzi

Ikipe y’u Rwanda yari yatangiye neza umukino, itsinda Cameroun amanota 22 kuri 18 mu gace ka mbere mu gihe agace ka kabiri karangiye Cameroun iri imbere n’amanota 41 kuri 36 nyuma yo gutsinda amanota atatu ubugira gatatu. Agace ka gatatu karangiye Cameroun ikiri imbere n’manota 57 kuri 53 y’u Rwanda.

Mu gace ka nyuma, ikipe y’u Rwanda ibifashijwemo n’amanota atatu ya Shyaka Olivier, yagabanyije ikinyuranyo hasigaramo inota rimwe mbere y’uko Rwabigwi Adonis wigaragaje muri uyu mukino, ashyira imbere u Rwanda, Gasana Kenny atsinda atatu ashimangira 67 kuri 63 ya Cameroun.

Cameroun izamukanye na Tunisia ya mbere mu itsinda CCameroun izamukanye na Tunisia ya mbere mu itsinda C

Habura umunota umwe ngo umukino urangire, Franck Yangue yafashije Cameroun kongera kuyobora umukino ku manota 75 kuri 73, mbere y’uko Thierry Bogmis ashyiramo amanota yatumye hajyamo ikinyuranyo cy’amanota ane nyamara haburaga amasegonda 30, nubwo u Rwanda rwakuyemo inota rimwe umukino ukarangira ku manota 81 kuri 77.

Uko imikino yose y’umunsi wa 3 yarangiye:

Rwanda 77-81 Cameroun (Rades) (Itsinda C)

Egypte 70-51 Afrique du Sud (Dakar) (Itsinda D)

Nigeria 77-83 RD Congo (Rades) (Itsinda A)

Maroc 79-70 Ouganda (Dakar) (Itsinda B)

Tunisie 64-59 Guinée (Rades) (Itsinda C)

Sénégal 80-49 Mozambique (Dakar) (Itsinda D)

Mali 92-63 Côte d’Ivoire (Rades) (Itsinda A)

Angola 66-44 Centrafrique (Dakar) (Itsinda B)

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru