RUHAGOYACU.com

AFROBASKET 2017: Tunisia yari mu itsinda ry’u Rwanda yegukanye irushanwa

Ikipe y’igihugu cya Tunisia mu mukino wa Basketball itozwa n’umunya-Portugal; Mario Palma, ni yo yegukanye irushanwa rya Afrobasket 2017 ryaberaga iwabo, itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma amanota 77 kuri 65.

Iki gihugu cyari mu itsinda rimwe rya gatatu n’u Rwanda, kikazamuka nta mukino n’umwe gistinzwe, cyageze ku mukino wa nyuma gihigitse ibihugu birimo Congo Kinshasa na Maroc muri 1/4 na 1/2 mu gihe Nigeria yasezereye Cameroun na Senegal.

Tunisia yari yatangiye irushwa mu gace ka mbere karangiye Nigeria iyoboye n’amanota 14 ku 8, batsinze agace ka kabiri, karangira harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe ku manota 25 kuri 24.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo i Rades, yakoresheje imbaraga nyinshi mu gace ka gatatu nk’uko yagiye inabikora mu yindi mikino yakinnye muri Afrobasket y’uyu mwaka, maze isoza aka gace iri imbere n’ikinyuranyo cy’amanota 12, ibi byagoye abanya-Nigeria kugira icyo babikoraho mu gace ka nyuma.


Uko umukino wagenze:

Umukino warangiye: Tunisia 77-65 Nigeria
Agace ka 3 : Tunisia 52-40 Nigeria
Agace ka 2 : Tunisia 25-24 Nigeria
Agace ka 1: Tunisia 8-14 Nigeria

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru