RUHAGOYACU.com

AFROBASKET 2017: U Rwanda rutsinzwe na Tunisia- Uko imikino yose yagenze

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball ntibashije kwegukana intsinzi imbere ya Tunisia, aho itsinzwe amanota 78 kuri 60 mu mukino wayo wa kabiri muri Afrobasket 2017 iri kubera muri Tunisia.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere wayihuje na Guinea ejo hashize, irakina umukino wa nyuma wo mu itsinda C hamwe na Cameroun ku Cyumweru.

Tunisia yayoboye agace ka mbere k’umukino ku manota 18 kuri 12 y’u Rwanda, maze mu gace ka kabiri ikipe y’u Rwanda ibasha kuzamuka amakipe yombi anganya amanota 21 kuri 21 ubwo haburaga iminota itatu n’amasegonda 46.

Sagamba Sedard mu mukino u Rwanda rutsinzwemo na TunisiaSagamba Sedard mu mukino u Rwanda rutsinzwemo na Tunisia
Steve Hagumintwari ahanganye n'umukinnyi wa TunisiaSteve Hagumintwari ahanganye n’umukinnyi wa Tunisia

Ikipe ya Tunisia yari imbere y’abafana, yongeye kuyobora mu gihe u Rwanda rwayigaranzuye ku manota 39 kuri 37 mu gace ka gatatu k’umukino, hari nyuma y’uko aka kabiri karangiye Tunisia yatsinze amanota 30 kuri 25 y’u Rwanda.

Babifashijwemo n’abakinnyi barimo; Omar na Makram, Tunisia yasubije u Rwanda bidatinze, itsinda amanota abiri yatumye bongera kunganya 39-39 ariko iminota yari isigaye ibonekamo ikinyuranyo cyatumye iyi kipe iri mu rgo itahukana intsinzi ku manota 78 kuri 60.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, Cameroun yatsinze Guinea amanota 96 kuri 54.

Ejo ku Cyumweru, u Rwanda rurakina na Cameroun saa 14:00 mu gihe Tunisia izakina na Guinea saa 19:00.

Uko imikino yose y’umunsi wa 2 yagenze:

Cameroun 96-54 Guinée (Rades) (Itsinda C)

Afrique du Sud 61-67 Mozambique (Dakar) (Itsinda D)

Côte d’Ivoire 60-81 RD Congo (Rades) (Itsinda A)

Uganda 54-57 Centrafrique (Dakar) (Itsinda B)

Tunisie 78-60 Rwanda (Rades) (Itsinda C)

Egypte 52-87 Sénégal (Dakar) (Itsinda D)

Mali 67-90 Nigeria (Rades) (Itsinda A)

Maroc 60-53 Angola (Dakar) (Itsinda B)

Reba hano uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa riri kubera i Dakar muri Senegal n’i Rades muri Tunisia.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru