RUHAGOYACU.com

AFROBASKET 2017: Umunyarwanda Shema Maboko yasifuye umukino wa CAR na Maroc- Uko imikino yose yagenze ku munsi wa mbere

Mu irushanwa rya Afrobasket 2017 riri guhuza ibihugu bitandukanye muri Afurika, aho imikino iri kubera i Rades muri Tunisia na Dakar muri Senegal, ikipe y’u Rwanda yatangiye neza, itsinda Guinea.

Ku mukino wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gukinira i Rades, yatsinze Guinea amanota 75 kuri 55 mu gihe umukino wayo wa kabiri ihura na Tunisia kuri uyu wa Gatandatu.

Moise Mutokambali umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda atanga amabwiriza ku bakinnyi ubwo bakinaga na GuineaMoise Mutokambali umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda atanga amabwiriza ku bakinnyi ubwo bakinaga na Guinea

Uretse ikipe y’u Rwanda yatangiye neza, umunyarwanda Shema Maboko Didier na we yasifuye umukino wahuje Centrafrique na Maroc, uyu warangiye Maroc itsinze amanota 76 kuri 66 ya Centrafrique i Dakar muri Senegal.

Maroc yatsinze CAR mu mukino wasifuwe n'umunyarwandaMaroc yatsinze CAR mu mukino wasifuwe n’umunyarwanda
Umunyarwanda Shema Maboko Didier (wa kabiri uturutse ibumoso) ni umwe mu bari kuyobora imikino i Dakar Umunyarwanda Shema Maboko Didier (wa kabiri uturutse ibumoso) ni umwe mu bari kuyobora imikino i Dakar

Dore uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere w’irushanwa:

Mozambique 47-75 Misiri (Dakar) (Itsinda D)

RD Congo 82-87 Mali (Rades) (Itsinda A)

Guinée 55-75 Rwanda (Rades) (Itsinda C)

Centrafrique 66-76 Maroc (Dakar) (Itsinda B)

Tunisia 68-51 Cameroun (Rades) (Itsinda C)

Sénégal 83-44 Afurika y’Epfo (Dakar) (Itsinda D)

Nigeria 78-77 Côte d’Ivoire (Rades) (Itsinda A)

Angola 94-89 Uganda (Dakar) (Itsinda B)

Gahunda y’umunsi wa 2

14:00 Cameroun vs Guinea

15:30 Afurika y’Epfo vs Mozambique

16:30 Cote d’Ivoire vs RD Congo

18:00 Uganda vs Centrafrique

19:00 Rwanda vs Tunisia

20:30 Misiri vs Senegal

21:30 Mali vs Nigeria

23:00 Maroc vs Angola

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru