RUHAGOYACU.com

Algeria yatangije u Rwanda nabi, Misiri na yo ishobora gusya itanzitse

Algeria yatangije nabi u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball y’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017), rutsindwa amanota 61 – 39 mbere y’uko ruhura na Misiri mu mukino wa kabiri na wo ushobora kutarugwa amahoro.

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga ni bwo hatangiye irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16, aho u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Algeria.

Wari umukino utoroheye ingimbi z’u Rwanda, aho iza Algeria zatangiye zibarusha ku buryo bugaragara itsinda amanota 20 rufite abiri gusa. Umutoza Moise Mutokambali yasabye abahungu be kugabanya ubwoba, barakina igice cya mbere cy’umukino kirangira ari amanota 31 ya Algeria kuri 11 y’u Rwanda.

Ikipe y'u Rwanda mu myitozo ngo hari harakosowe amakosa yakoze muri Zone VIkipe y’u Rwanda mu myitozo ngo hari harakosowe amakosa yakoze muri Zone V

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kugerageza kwihagararaho rugira amanota 21 Algeria ifite 35 gusa kubera ubunararibonye bw’Abarabu muri uyu mukino bakoresha amahirwe ku mipira abasore b’u Rwanda batakazaga myinshi bakomeza kugenda imbere umukino urangira ari 61 kuri 39.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, kuri uyu wa gatanu ingimbi z’u Rwanda zirakina na Misiri yo yatsinze Madagascar amanota 117-63 mu gihe ku wa Gatandatu zizahura na Madagascar.
Muri iri tsinda Misiri ni yo ya mbere n’amanota abiri inganya na Algeria zigatandukanywa n’ibitego zatsinze, u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe runganya na Madagascar.

Mu itsinda A ririmo ibihugu nka Mali, Ibirwa bya Maurices, Mozambique na Tunisia umukino wa mbere Mali yihanije Tunisia iyitsinda ku manota 61 kuri 40.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru