RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Amavubi U-16 muri Basketball yahawe ubutumwa nk’ubw’umusirikare ku rugamba
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ingimbi zigiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri Basketball zibukijwe ko urugamba ari nk’urundi ariko bigatandukanira ku hantu ho kurwanira, bibutswa ko aho bagiye bakwiye kuhaba nk’abahagarariye igihugu koko.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga ni bwo Umunyamabanga uhoraho muri Minsiteri ya Siporo, Lt.Col Rugambwa Patrice yashyikirije ibendera iyo kipe y’ingimbi nk’ikimenyetso cy’ubutumwa u Rwanda ruboherejemo.

PS/MINISPOC, Lt.Col Rugambwa Patrice yahaye abo basore impanuro zibatinyura kandi zikabategura mu mutwe nk'abagiye gushaka intsinziPS/MINISPOC, Lt.Col Rugambwa Patrice yahaye abo basore impanuro zibatinyura kandi zikabategura mu mutwe nk’abagiye gushaka intsinzi

Mu mpanuro zitandukanye yabagejejeho, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’umuco yatangiye ashimira abakinnyi kuba barahatanye bagatoranywa nk’abakinnyi beza kurusha abandi mu gihugu, yibutsa ko na byo ubwabyo byari intambara.

Ati “Mwari mumaze iminsi mu myitozo, ariko igihe cyo kwitoza cyari kirangiye, akazi ni ko tugiye gutangira, kuko umuntu yitoreza akazi, akitoza ava icyuya cyinshi kugirango azarwane bikomeye, […] mu gisirikare uritoza ukitoza kugeza hahandi uba wumva udashobora gupfa, kuko uzaba urasa ku ntego.”

Yakomeje abagaragariza ko bakwiye kujya batsinda mbere badategereje ko uwo bahanganye abanza kubasatira, cyane ko ‘u Rwanda rutera ariko rudaterwa’.

Impanuro bazakiriye neza maze bashimira bizeza ko 'Bazubaka u Rwanda bakarugira nka Paradizo ku Isi...'Impanuro bazakiriye neza maze bashimira bizeza ko ’Bazubaka u Rwanda bakarugira nka Paradizo ku Isi...’

Umutoza w’iyo kipe Mutokambali Moise yatangaje ko ikipe ajyanye ihagaze neza ugereranyije n’iyakuye itike i Nairobi, cyane ko ngo mu myitozo yakoresheje yibanze ku gukosora amakosa abasore be bari bagifite, akaba yizeye kuza mu makipe ya mbere.

Ati “Ikipe imeze neza, navuga ko imyitozo yagenze neza, urwego twariho muri Zone V ntabwo ari rwo tujyanye kuko hari byinshi twabashije gukosora, twagize imikino myinshi ya gicuti jye navuga ko yari myiza kuko itatworoheye.”

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16, yabonye itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri Kamena, ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu irushanwa ryahuje amakipe yo mu karere ka gatanu (Zone V), ryabereye i Mombasa.

Impanuro bazikurikiranye mu mutuzoImpanuro bazikurikiranye mu mutuzo

Iyo kipe y’u Rwanda yahagurutse mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga, ikaba igiye muri iyo mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri Basketball y’abatarengeje imyaka 16 izabera mu Birwa bya Maurice guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 22 Nyakanya 2017.

Itsinda ry’u Rwanda ryerekeje mu Birwa bya Maurice rigizwe n’abantu 22 barimo abakinnyi 12, abatoza, abaganga, umusifuzi, abanyamakuru ndetse n’umuyobozi.

Abo bakinnyi bajya ku kibuga cy'indege bamwe baherekejwe n'abavandimwe baboAbo bakinnyi bajya ku kibuga cy’indege bamwe baherekejwe n’abavandimwe babo

Ababyeyi na bo baje kubatera ingabo mu bitugu ndetse abishoboye kurushaho banaherekeza abana baboAbabyeyi na bo baje kubatera ingabo mu bitugu ndetse abishoboye kurushaho banaherekeza abana babo

Urugamba ni nk'urundiUrugamba ni nk’urundi

Intego ngo si ukuza mu makipe umunani ya mbere gusa, ngo n'igikombe cya Afurika bishobotse bakizana mu RwandaIntego ngo si ukuza mu makipe umunani ya mbere gusa, ngo n’igikombe cya Afurika bishobotse bakizana mu Rwanda

Urutonde rwa Delegation y'u Rwanda muri MauriciusUrutonde rwa Delegation y’u Rwanda muri Mauricius

Urutonde rwa Delegation y'u Rwanda muri MauriciusUrutonde rwa Delegation y’u Rwanda muri Mauricius


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)