RUHAGOYACU.com

Amavubi ya Basketball yiteguye guhigika Abagande mu nzira y’igikombe cy’isi cya 2019

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball ikomeje imyiteguro y’imikino yo gusahaka itike yo kuzitabira igikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa mu mwaka utaha wa 2019 aho umutoza wayo avuga ko ikipe y’igihugu ya Uganda baherereye mu itsinda rimwe nta bwoba imuteye.

Guhera tariki 23 kugeza 25 Gashyantare mu gihugu cya Mali hazaba habera imikino ya mbere y’ijonjora ryo gusahaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2019 aho U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri rurikumwe na Nigeria,Mali na Uganda.

Abasore b'ikipe y'igihugu batangiye imyiteguro yo kwerekeza muri Mali(Foto Hardi/RuhagoYacu)Abasore b’ikipe y’igihugu batangiye imyiteguro yo kwerekeza muri Mali(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mutokambali Moise avuga ko uretse ikipe ya Uganda yagiye ibakora mu jisho ikabatsinda mu mikino y’akarere ka Gatanu ko basa naho bari ku rwego rumwe ariko kandi avuga ko Nigeria ari ikipe ikomeye barikumwe

Yagize ati “ “Icyo twifuza nuko byibura twaza mu makipe atatu ya mbere. Nigeria ni ikipe koko iri ku rwego rwo hejuru kandi ifite abakinnyi benshi b’inararibonye bakina hanze y’igihugu cyabo. Abagande ni abakinnyi bari ku rwego nk’urwacu nubwo bamaze iminsi badukora mu jisho natwe igihe ni iki ngo twongere tubigaranzure duheshe ishema igihugu cyacu ndetse na Basktball y’u Rwanda”.”

Akomeza avuga ko ikipe atoza izaba igiye guhatana itazaba yitabiriye gusa.

Ntabwo tuzaba tugiye muri Mali tugiye gukina gusa tuzaba tugiye natwe guhatana,ubwo duheruka mu marushanwa twavuyemo ku mukino urebye ubanziriza uw’amajonjora dukina n’ikipe y’igihugu ya Cameroun, ntabwo rero waba warakinnye n’ikipe y’igihugu ya Cameroun iri mu makipe atanu meza muri Afurika ngo ube wagira ubwoba bwo gukina n’Abagande cyangwa se Mali ubwo igisigaye ni ukugirango natwe dukore impinduka nziza kandi dutange umusaruro ndetse n’ishema ku gihugu.”

Umutoza Mutokambari afite icyizere cyo kuza mu makipe meza (Foto Hardi/RuhagoYacu)Umutoza Mutokambari afite icyizere cyo kuza mu makipe meza (Foto Hardi/RuhagoYacu)
Amza Ruhezamihigo ni we mukinnyi ukina hanze wageze mu ikipe (Foto Hardi/RuhagoYacu)Amza Ruhezamihigo ni we mukinnyi ukina hanze wageze mu ikipe (Foto Hardi/RuhagoYacu)

Ikipe y’igihugu irateganya gukina imikino ya gicuti izayihuza n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda batahamagawe mu ikipe y’igihugui kuwa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru mbere y’uko berekeza mu gihugu cya Mali tariki 20 Gashyantare 2018.

Imikino ya kabiri y’ijonjora iteganyijwe kuva tariki ya 28 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2018

Umukinnyi Ruhezamihigo Hamza kuri ubu niwe mukinnyi ukina hanze ny’u Rwanda wamaze kugera mu Rwanda aho biteganyijwe ko na Gasana Keneth kubera umukino w’ikipe akinira muri Morroc ifite tariki 17 Gashyantare azahurira n’abagernzi be muri Mali aho iyi mikino izakinirwa.

Ikipe y’igihugu ikora imyitozo buri munsi mugitondo guhera saa 09h30-11h30 naho Nimugoroba bagakora guhera saa 18h00-20h00 muri stade nto ya Remera.

U Rwanda muri Mali ruri mu itsinda rimwe na Nigeria, Mali na Uganda (Foto Hardi/RuhagoYacu)U Rwanda muri Mali ruri mu itsinda rimwe na Nigeria, Mali na Uganda (Foto Hardi/RuhagoYacu)

Uko imikino ya mbere y’ijonjora iteganyijwe:

Kuwa Gatanu tariki ya 23/02/2018

  • Mali vs Rwanda

Kuwa Gatandatu tariki ya 24/02/2018

  • Nigeria vs Rwanda

Kuwa Mbere tariki ya 25/02/2018

  • Uganda vs Rwanda
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru