RUHAGOYACU.com

APR BBC yifuza igikombe iratangira shampiyona ishaka kwihimura kuri IPRC Kigali

Amakipe ya APR na IPRC-Kigali aheruka guhangana mu mikino itegura umwaka w’imikino (pre-season) arongera guhura ubwo umwaka w’imikino 2017-2018 uba utangira kuri uyu Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 umukino uzabera muri sitade nto ya Remera.

APR iheruka gusezererwa na IPRC-Kigali muri ½ mu mikino ya pre-season iyitsinze amanota 79-71.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira muri 1/2 cya Pre- SeasonAmakipe yombi yaherukaga guhurira muri 1/2 cya Pre- Season

Nkusi Aime Karim kuri ubu niwe utoza APR BBC nk’umutoza mukuru yemeza ko APR uyu mwaka yahindutse kandi ko noneho izahatanira igikombe.

Yagize ati”Natwe ubu twaje mu makipe ahanganira ibikombe,ndizera ko uyu mwaka turi mu makipe ashobora gutwara ibikombe.”

Buhake Albert utoza ikipe y’abanyeshuli ya IPRC-Kigali avuga ko kuba yarageze ku mukino wa nyuma (final) muri pre-season bimuha ikizere ko yakegukana igikombe cya shampiyona:

Ati”Uyu mwaka tuzagerageza guhangana n’amakipe yose arimo,kuba twarageze ku mukino wanyuma byatweretse ishusho dufite ko turi mu makipe ameze neza ko kandi ni dutegura neza natwe twatwara igikombe, kuri ubu intego ni ugutwara igikombe.”

IPRC Kigali yari yatsinze APR BBC mu mukino waherukaga kubahuzaIPRC Kigali yari yatsinze APR BBC mu mukino waherukaga kubahuza

Imikino iteganijwe:

  • 14:00: Espoir BBC Vs IPRC-Kigali (Amahoro)
  • 16:00: Patriots BBC vs UGB (Amahoro)
  • 18:00: IPRC-Kigali BBC vs APR BBC (Amahoro)

Ibiciro byo kureba iyi mikino:

  • 3000: mu myanya y’icyubahiro
  • 1000: ahasigaye hose
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru