RUHAGOYACU.com

APR na Patriots zaserukanye ishema, zihererana abanya-Tanzania

Amakipe ya APR Women Basketball Club na Patriots Basketball Club ahagarariye u Rwanda, yitwaye neza ku munsi wayo wa kabiri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu riri kubera mu mujyi wa Kampala muri Uganda, aho batsinze amakipe yo muri Tanzania.

Wari umunsi wa kabiri kuri aya makipe y’u Rwanda, aho ejo hashize APR y’abagore yatsinzwe na KCCA yo muri Uganda ku manota 57-44.

Kuri uyu wa Mbere, APR yakinaga na Don Bosco maze iyitsinda amanota 84 kuri 74.


APR yitwaye neza mu mukino wa kabiri, itsinda Don Bosco yo muri TanzaniaAPR yitwaye neza mu mukino wa kabiri, itsinda Don Bosco yo muri Tanzania

Umugwaneza Charlotte na Urwibutso Nicole bigaragaje cyane muri uyu mukino ku ruhande rw’ikipe ya APR BBC, batsinda amanota 20 kuri buri umwe mu gihe Muhoza Martine yatsinze amanota 15.

Patriots yatsinze umukino wa 2 mbere yo guhangana na City Oilers

Mu gihe umukino wo kuri uyu wa Kabiri bazakina na City Oilers yo muri Uganda, ikipe ya Patriots yahagarariye u Rwanda muri iyi mikino mu bagabo, yatsinze umukino wa kabiri ku manota 77-48 nya Savio yo muri Tanzania.

Hakizimana Lionel mu mukino batsinzemo Savio yo muri TanzaniaHakizimana Lionel mu mukino batsinzemo Savio yo muri Tanzania
Patriots imaze gutsinda imikino 2 kuri 2Patriots imaze gutsinda imikino 2 kuri 2

Mu mukino wa mbere wabaye ku Cyumweru, Patriots yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri, yari yitwaye neza itsinda Hawasa City yo muri Ethiopie ku manota 110-43.

Iyi kipe ya City Oilers ni yo ifite igikombe giheruka muri iri rushanwa.

City Oilers yo muri Uganda ni yo ifite igikombe giherukaCity Oilers yo muri Uganda ni yo ifite igikombe giheruka

Byitezwe ko Patriots iza gukinisha Hamza Ruhezamihigo wakinaga muri Canada, nyuma yo kuyisinyira umwaka umwe, kuko ubu yamaze kubona bimwe mu byangombwa bimwemerera gukina dore ko yasibye iyi mikino ibiri yabanje.

Amakipe azegukana ibikombe haba mu bagabo no mu bagore, azahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera i Rades muri Tunisia mu Ukuboza uyu mwaka.

Kuri uyu wa Kabiri, Patriots ifite akazi katoroshye aho ihangana na City OilersKuri uyu wa Kabiri, Patriots ifite akazi katoroshye aho ihangana na City Oilers

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru