RUHAGOYACU.com

APR WBBC yegukanye igikombe cya Play Offs 2017 igikuye mu menyo ya rubamba

Ikipe ya APR BBC y’abagore yegukanye igikombe cya Play offs 2017, ni nyuma yo gutsinda IPRC South WBBC mu mukino wa kane wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu, ku manota 68 kuri 66 ya IPRC South.

Wari umukino wa kane ku mpande zombi, aho ikipe ya IPRC South yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo byibuze amakipe yombi azakine umukino wa gatanu, wo kumara impaka hagati yabo kuko bari kunganya imikino ibiri ku yindi.

APR WBBC yatsinze imikino ibiri muri itatu yabahuje mbere, ntiyorohewe n’uyu mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera, aho yarushijwe bigaragar n’ikipe ya IPRC South mu gice kinini cy’umukino.



Wari umukino w'ishyiraniro ku mpande zombiWari umukino w’ishyiraniro ku mpande zombi

IPRC South WBBC yari ihagaze neza, yaje kuyobora uduce tubiri twa mbere n’amanota 29 kuri 23 ya APR WBBC, gusa na yo inanirwa kwihagararaho mu minota ibiri ya nyuma y’umukino.

Iyi kipe y’ishuri ribarizwa mu majyepfo, ubwo haburaga umunota umwe n’amasegonda 45, yari iyoboye umukino n’amanota 59 kuri 58, ariko iza gutakaza habura amasegonda 35 ubwo APR yayicagaho, ikagira amanota 63 kuri 62 mbere y’uko umukino urangira APR Women Basketball Club itsinze umukino ku manota 68 kuri 66.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kagoma

    Kuya 29-07-2017 saa 09:48'

    ariko ngo wamufana wa APR witwa rujugiro bamukubise amakofe, muzidutohoreze neza.

  2. aimable

    Kuya 28-07-2017 saa 22:42'

    ariko nkuyu kasimu koko, hari indwara ijya ifata abantu biha kwiyibagiza ibyo bazi, nonese iyo gitindi itwara igikombe kimwe mumyaka itabarika niyo ifite byinshi ra? tuzabatsinda twongere tubatsinde. mbega burozi fc!!!!!! Apr oyeeeeeeeeee!!!

  3. kasimu

    Kuya 28-07-2017 saa 21:01'

    bajye batwara ibyomuriyo mikino aho Rayon Itagira amakipe, ariko aho gikundiro iri barebe hirya.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru