RUHAGOYACU.com

APR yongeye gutsindwa, Patriots igera muri 1/4

Ku munsi wa gatatu w’irushanwa ry’akarere ka gatanu muri Basketball, amakipe ahagarariye u Rwanda; Patriots na APR ntiyahiriwe kuko yombi yatsinzwe imikino yakinnye.

Ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino iri kubera i Kampala mu cyiciro cy’abagabo, yatsinzwe na City Oilers yo muri Uganda inafite igikombe giheruka, ku manota 77 kuri 73.

Muri uyu mukino w’ingufu ku mpande zombi, dore ko aya makipe yahuye nta yo iratakaza umukino hagati yayo, Adarius Pegues wa City Oilers ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, atsinda amanota 19.

Amakipe yombi yagiye akubana cyane, nk’aho agace ka mbere karangiye banganya amanota 23, Shyaka Olivier wa Patriots ari we umaze gutsinda amanota 9 kurusha abandi naho Robinson Opong wa City Oilers afite amanota umunani.

Patriots na City Oilers wari umukino ukomeye kuri uyu wa KabiriPatriots na City Oilers wari umukino ukomeye kuri uyu wa Kabiri

Mu gace ka gatatu, Patriots yazamutse ibasha kuyobora ku kinyuranyo cy’amanota umunani 53 kuri 45, ariko City Oilers iza kubigaranzura, iyobora umukino n’amanota 61 kuri 60 mbere y’uko n’ubundi iyi kipe yo muri Uganda itsinda umukino.

City Oilers yazamutse iyoboye itsinda rya mbere mu gihe Patriots yo yabaye iya kabiri.

Mu wundi mukino wari ukomeye mu itsinda B, Betway Power nayo yo muri Uganda, yatsinze Kenya Ports Authority (KPA) 73-60, isoza ku mwanya wa mbere.

Savio yo muri Tanzania yatsinze Hawassa City yo muri Ethiopia amanota 76 kuri 42 mu itsinda A mu gihe ABC yo muri Tanzania yatsinze Gondary City yo muri Ethiopia amanota 131 kuri 44, isoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda B.

Muri 1/4, Patriots ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’amakipe ku nshuro ya kabiri, izahura na ABC ya Tanzania kuri uyu wa Kane mu gihe kuri uyu wa Gatatu bzaruhuka.

APR BBC yatakaje umukino wa 2 mu mikino 3

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR y’abagore yakinnye umukino wa gatatu itsindwa na KPA yo muri Kenya amanota 75 kuri 51.

APR yatsinzwe umukino wa 2 muri 3, ubwo yakinaga na KPA ya KenyaAPR yatsinzwe umukino wa 2 muri 3, ubwo yakinaga na KPA ya Kenya

Kuri uyu wa Gatatu, APR Women BBC barakina umukino wa kane hamwe na Equity mu gihe kuwa Kane bazakina na UCU.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ngabo Louis

    Kuya 4-10-2017 saa 16:03'

    Ariko c ko narebye izi match ni Patriots cg Ni equipe nationale du Rwanda?
    iyo ndi kuri match ntago mba mfana kubera ko sinzi niba ari amavubi cg


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru