RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Basketball: Amakipe y’ibigugu agiye gucakiranira mu mikino ibaho gake mu mwaka
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Bitewe n’urwego agezeho ahangana, amakipe ane ya mbere asigaye ahuzwa n’amarushanwa gusa, ari na rwo rwego agiye kongera guhuramo akina imikino isoza umwaka w’imikino (Play Offs) muri Basketball mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena ni bwo hazatangira imikino ya ‘Play Offs’ muri Basketball, aho umukino ubimburira indi ari uwo REG BBC izakiramo Espoir BBC izanye intego nshya muri iyi mikino.

Umutoza wa Espoir BBC, Maxime Mwiseneza yatangarije The New Times ko nyuma yo kwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu itsinze REG BBC amanota 61-58 mu mikino yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, intego yari iyo kwegukana igikombe cya kabiri bahereye kuri iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Espoir BBC yifitemo abakinnyi benshi mu mashuri yisumbuye iraba ihanganye na REG BBCEspoir BBC yifitemo abakinnyi benshi mu mashuri yisumbuye iraba ihanganye na REG BBC

Icyakora ntibyabahiriye kuko ku mukino wa nyuma y’irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Espoir BBC yatsinzwe na REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 81-69.

Intego yo kwegukana ibikombe bibiri kuri Espoir BBC yo yagumyeho, ari na yo mpamvu ngo baje muri ‘Play Offs’ bashaka gutsinda imikino yose bakegukana icyo gikombe baheruka mu 2015, bityo bakazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka gatanu nk’uko Mwiseneza yakomeje abivuga.

Ati “Kugera kuri iyo mikino ya nyuma yombi byongereye icyizere abahungu banjye, kuko mbere ntibumvaga ko banagera ku mukino wa nyuma mu irushanwa na rimwe muri ariya, buri wese yatekerezaga Patriots na REG ko ari zo zizahura, ariko twarabihinduye, maze bitwereka uburyo bamaze gukomera.”

“Twamaze guhindura icyerekezo, ubu intego yacu ni igikombe cya ‘Play Offs’, tugiye kurushaho kwitegura neza kuko turashaka kuzitabira irushanwa ry’akarere ka gatanu mu mwaka utaha.”

APR BBC y'abagabo yo ntiyabonetse mu makipe ane ya mbereAPR BBC y’abagabo yo ntiyabonetse mu makipe ane ya mbere

Espoir BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 30, bituma ihita ibona itike yo kwitabira imikino ya ‘Play Offs’ ihuza amakipe ane ya mbere, aho igomba gutangirira kuri REG BBC ya mbere mu mukino uzatangira saa kumi n’ebyiri (6:00pm), mu gihe Patriots BBC ya kabiri yo izakurikiraho saa mbili (8:00pm) ikina na IPRC-Kigali yabaye iya gatatu, imikino yombi mikazabera muri Petit Stade Amahoro.

Mu bakobwa ho bazakina kuwa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga, aho APR BBC ya mbere izahura na The Hoops Rwa guhera saa cyenda (3:00pm), n’aho IPRC-South igakina n’Ubumwe BBC guhera saa kumi n’imwe (5:00pm).

Amakipe ari muri Play Offs n'uburyo azahura ku munsi wa mbereAmakipe ari muri Play Offs n’uburyo azahura ku munsi wa mbere

Uburyo amakipe azahura ku munsi wa kabiri wa Play OffsUburyo amakipe azahura ku munsi wa kabiri wa Play Offs

Patriots BBC noneho izaba ihanganye na IPRC-KigaliPatriots BBC noneho izaba ihanganye na IPRC-Kigali


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)