RUHAGOYACU.com

Basketball: Amikoro n’umusaruro muke bitumye CSK BBC isezera shampiyona

Nyuma yuko ikipe ya Cercle Sportif de Kigali (CSK) ititabariye imikino itegura umwaka w’imikino (pre-season) ntizanakina umwaka w’imikino wa 2017-2018 kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi ndetse n’umusaruro muke watangwaga n’ikipe.

Iki cyemezo cyafashwe na komite nyuma y’uko babonye nta bushobozi bafite bwo gukomeza cyane ko n’ikipe nta musaruro yatanganga bityo abayobozi bayo babona ko ntacyo binjiza bakurikije n’ibiyigendago,bahitamo kudakina umwaka w’imikino wa 2017-2018 bakabanza bagashaka abaterankunga bakazagaruka nyuma nkuko umunyabanga wa CSK BBC Mugabo Jean Luc yabidutangarije.

Yagize ati” ni ukubera ikibazo cy’ubushobozi, Comite yafashe icyemezo cy’uko uyu mwaka twaba duhagaritse , tugashaka umuterankunga ubundi umwaka utaha tukagaruka. Ariko ubu turacyari abanyamuryango gusa ba Ferwaba”.

Shampiyona ya Basket yatangiye mu mpera z'icyumweru twasojeShampiyona ya Basket yatangiye mu mpera z’icyumweru twasoje

Mu mwaka w‘imikino wa ushize ikipe ya CSK BBC yagaragaye nk’ikipe itanga amanota kuko mu mikino 18 yakinnye yatsinzemo umwe gusa byatumye inasoza iri ku mwanya wa nyuma.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru