RUHAGOYACU.com

Basketball: APR BBC yigaranzuye IPRC-Kigali, Espoir itangira itsindwa na IPRC-South

Ikipe ya APR BBC yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino yatangiye itsinda yemeza ko koko yifuza kuba yatwara igikombe uyu mwaka na ho Espoir BBC yatakaje inkingi ya mwamba itangira umwaka w’imikino itsindwa.

Ubwo umwaka w’imikino 2017-2018 watangiranga kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2017 muri stade nto y’i Remera, amakipe ya APR na IPRC-South yatangiye umwaka w’imikino yitwara neza, APR itsinda IPRC-Kigali amanota 84-81 na ho IPRC-South itsinda Espoir BBC amanota 64-59.

APR Basketball na yo yariyubatseAPR Basketball na yo yariyubatse

Ikipe y’abanyeshuli ya IPRC-Kigali yatangiye iyoboye umukino kuko mu gace ka mbere k’umukino yatsinzemo amanota 17-15 naho APR BBC ikaza kwisubiraho mu agace ka kabiri igatsindamo amanota 24-9.

Agace ka gatatu k’umukino APR yatsinzemo amanota 23-17 mbere y’uko mu gace ka kane ariko ka nyuma IPRC-Kigali igatsindamo amanota 38-22 nubwo bitayibujije gutsindwa uyu mukino kuko APR BBC yawutsinze ku manota 84-81.Nyamwasa Bruno wa IPRC-Kigali niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo amanota 27.

Umukino wazuhaga ikipe ya Espoir BBC na IPRC-South,IPRC niyo yatangiye iri imbere aho mu gace ka mbere yatsinzemo amanota 14-13 naho Espoir mu gace ka kabiri igatsindamo amanota 16-15.
IPRC-Kigali yatsinzwe na APR BBC ku kinyuranyo cy'amanota 3 gusaIPRC-Kigali yatsinzwe na APR BBC ku kinyuranyo cy’amanota 3 gusa
IPRC-South yongeye kuyobora agace ka gatatu itsindamo amanota 18-13 naho mu gace ka nyuma amakipe yombi abasha kwinjizanya amanota angina 17-17.Rukundo Fabrice wa IPRC-South niwe washoboye kwinjiza amanota menshi muri uyu mukino aho yinjije amanota 24.

Kurundi ruhande umukino wahuzaga Patriots BBC na UGB warangiye ikipe ya Patriots itsinze ku manota 82-66.

Uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu,2/12/2017

  • Espoir BBC 59-64 IPRC-South BBC
  • Patriots BBC 82-66 UGB
  • IPRC-Kigali BBC 81-84 APR BBC

REG BBC niyo ifite igikombe giheruka mu bagabo naho mu bagore kibitswe na APR WBBC.

APR BBC uyu mwaka irifuza igikombeAPR BBC uyu mwaka irifuza igikombe

IPRC-Kigali yongeyemo amaraso mashya kandi n'umwaka ushize yari intarumikwaIPRC-Kigali yongeyemo amaraso mashya kandi n’umwaka ushize yari intarumikwa

APR BBC yari yaje ishaka gutsinda uyu mukinoAPR BBC yari yaje ishaka gutsinda uyu mukino

Andi mafoto menshi y’Umunsi wa mbere wa shampiyona, mukande hano

Amafoto: Hardi Uwihanganye

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru