RUHAGOYACU.com

Basketball: Espoir BBC na IPRC-Kigali mu mikino ifungura Pre-Season

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 kugeza kuri 26 Ugushyingo 2017 imikino itegura umwaka w’imikino (Pre-season) izaba ikinwa,ikipe ya Espoir BBC yatakaje abakinnyi bayo bibanze ikaba izatangira umukino wa mbere wo mu matsinda ihura na IPRC-Kigali. Imikino izajya ikinirwa muri Stade nto i Remera no mu nzu y’imikino ya NPC.

Ikipe ya Espoir BBC yatakaje abakinnyi bayo Bane(4) bingenzi barimo uwari kapiteni wayo Shyaka Olivier na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson barekeje muri REG BBC ndetse itakaza na Iyakaremye Emmanuel bakunda kwita zulu na Mbanze Brian berekeje mu ikipe ya APR BBC,kuri ubu iyi kipe irikuzamura abana bakiri bato izahura na IPRC-Kigali bari kumwe mu itsinda rya kabiri kuri uyu wa Gatanu saa mbili z’umugoroba (20h00’) muri sitade nto ya Remera.

Patriots BBC izaba iri mu kibuga kuwa gatandatu na IPRC-SouthPatriots BBC izaba iri mu kibuga kuwa gatandatu na IPRC-South

Patriots ifite iki gikombe izakina na IPRC-South kuwa Gatandatu ari nako IPRC-South igifite mu bakobwa izahura na The Hoops RW kuri uyu munsi.
Uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatanu,17/11/2017

18.00 REG BBC vs 30 Plus (Amahoro)
18 :00 UGB vs APR BBC (NPC)
20.00 IPRC Kigali BBC vs Espoir BBC (Amahoro)

Kuwa Gatandatu 18/11/2017

11 :00 IPRC South BBC vs Patriot BBC (Amahoro)
12 :00 IPRC South BBC vs THE Hoops RW (NPC)
14 : 00 30 Plus vs IPRC Kigali BBC (NPC)
17 :00 Ubumwe BBC vs APR BBC (NPC)
17 :00 IPRC South BBC vs UGB BBC (Amahoro)
19 :00 REG BBC vs Espoir BBC ( Amahoro)

Ku Cyumweru 19/11/2017

10 :00 THE Hoops RW vs APR BBC (Amahoro)
10 :00 Espoir BBC vs 30 Plus ( NPC)
12 :00 UGB BBC vs Patriots BBC (Amahoro)
14 : 00 APR BBC vs IPRC South BBC (Amahoro)
14 : 00 IPRC South BBC vs Ubumwe BBC (NPC)
17 : 00 IPRC Kigali BBC vs REG BBC (Amahoro)

Ibiciro byo kwinjira muri iyi mikino ni 3000 RWF mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga 1000 ahasigaye.

Abafana na bwo barasabwa kwitabira ari benshi ngo hatazagira ucikanwaAbafana na bwo barasabwa kwitabira ari benshi ngo hatazagira ucikanwa

APR BBC iratangirira kuri UGB kuri uyu wa gatanuAPR BBC iratangirira kuri UGB kuri uyu wa gatanu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru