RUHAGOYACU.com

Basketball : IPRC isezereye APR Ikatisha itike yo guhura na REG BBC bazamukanye mu itsinda

Amakipe ya REG na IPRC Kigali ni yo ari buhure kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo, mu mukino wanyuma w’imikino ya Basketball itegura umwaka wa shampiyona(Pre-Season).

Imikino ya ½ REG yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri yatsinze Patriots BBC yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya mbere amanota 72-67. Ku rundi ruhande IPRC-Kigali nayo yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri yatsinze APR BBC yazamutse iyoboye itsinda rya mbere amanota 79-71.

Kanda hano urebe amafoto menshi y’iyi mikino

REG BBC irahura na IPRC-Kigali ku mukino wa nyuma (final) nyuma yuko REG yatsinze IPRC-Kigali umukino wo mu matsinda 88-79.

REG yihereranye Patriots iyisezerera muri 1/2REG yihereranye Patriots iyisezerera muri 1/2
IPRC na yo ntabwo yoroheye APR BBCIPRC na yo ntabwo yoroheye APR BBC

APR BBC iheruka gutsinda Patriots BBC amanota 76-69 barongera gucakirana bahatanira umwanya wa Gatatu kuri iki Cyumweru.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugoli umukino wahuzaga Ubumwe WBBC na The Hoops RW warangiye The Hoops itsinze ku manota 75-43, Rothman Chloe w’ Ubumwe niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 25 naho Butera Hope wa The Hoops atsinda amanota 21.

Umukino wahuje IPRC-Kigali na APR umwana muto Nijimbere Guibert wa IPRC-Kigali niwe watsinze amanota menshi aho yatsinzemo 29 naho Ruzigande Ally wa APR atsinda 17. Hagati ya REG na Patriots Hagumintwali Steven wavuye muri IPRC-Kigali kuri ubu ukinirira ikipe ya Patriots niwe watsinzemo menshi aho yatsinze amanota 25 naho Kaje Elie wa REG atsindamo 17.

IPRC yeretse ibirori abari kuri Petit StadeIPRC yeretse ibirori abari kuri Petit Stade
Rothman Chloe yatsinze amanota 25 ariko ntibyabuza ikipe ye y'Ubumwe gutsindwaRothman Chloe yatsinze amanota 25 ariko ntibyabuza ikipe ye y’Ubumwe gutsindwa

Uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu,25/10/2017

  • Ubumwe WBBC 43-75 The Hoops RW
  • IPRC-Kigali BBC 79-71 APR BBC
  • REG BBC 72-67 Patriots BBC

Imikino ya nyuma:

Ku Cyumweru ,26/10/2017

  • 11h00: Patriots BBC Vs APR BBC (umwanya wa gatatu)
  • 13h30’:IPRC-South WBBC Vs APR WBBC (umukino wa nyuma wo mu itsinda)
  • 16h00’:IPRC-Kigali BBC Vs REG BBC (umukino wa nyuma)

Imikino yose ikinirwa muri sitade nto ya Remera, kwinjira ni FRW 1000 na FRW 3000 mu myanya y’icyubahiro.

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru