RUHAGOYACU.com

Basketball: IPRC-Kigali na Espoir zatsinze imikino yazo ya mbere, REG itanga ubutumwa ku bo bahanganye

Ikipe ya IPRC-Kigali nyuma yo gutakaza imikino yayo ibiri yabanje itsinzwe na APR BBC ndetse na UGB, yihimuye kuri Patriots iyitsinda amanota 95-92 naho Espoir nayo yari yaratsinzwe na Patriots ndetse na IPRC-South itsinda UGB ku manota 91-66 mu gihe ikipe ya REG ifite igikombe cya shampiyona giheruka yatsinze imikino yombi yakinnye mu mpera z’iki Cyumweru.

Mu mukino wazuga ikipe ya IPRC-Kigali na Patriots kuri uyu wa Gatanu, IPRC yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye kuko yasoje agace ka mbere ku manota 27-22 aka kabiri igasoza igeze ku manota 58-40 naho aka gatatu igatsinda ku manota 72-60.

Mu gace ka nyuma IPRC -Kigali yaje gusiga Patriots igera aho iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 20 ariko Patriots iza kugenda irwana no kugabanya ikinyuranyo, maze ubwo haburaga iminota 2 n’amasegonda 12 ngo umukino urangire, bisanga hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota ane gusa kuko IPRC yarifite amanota 87 kuri 83 ya Patriots.

IPRC-Kigali yari itaratsinda mbere y'umukino waraye ubayeIPRC-Kigali yari itaratsinda mbere y’umukino waraye ubaye

Habura umunota umwe n’amasegonda cumi n’atanu nibwo Elvis Bisoma wa IPRC-Kigali yatsinze amanota atatu ariko na Patriots bahita bayashyiramo, ikinyuranyo cy’amanota ane kigumamo.

Umukino ubura amasegonda icyenda ngo urangire nibwo Hakizimana Lionel yatsindaga amanota atatu ku ruhunde rwa Patriots haba hasigayemo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa. Nijimbere Guibert wa IPRC yakorewe ikosa ku isegonda rya nyuma ryaje kuvamo amanota abiri umukino usozwa IPRC-Kigali itsinze ku manota 95-92.

Nijimbere Guibert niwe watsinze amanota menshi mu mukino, aho yatsinze amanota 28 naho Hagumintwari Steven wa Patriots atsinda 27.

Abafana bari bitabiriye imikino yabaye kuri uyu wa GatanuAbafana bari bitabiriye imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu

Ku rundi ruhande umukino wahuzaga Espoir na UGB, UGB niyo yatangiye iyoboye agace ka mbere ku manota 26-13, agace ka kabiri gasiga Espoir iri imbere ku manota 33-24.

Agace ka gatatu nako Espoir yagasoje iri imbere ku manota 59-41, yanaje kandi gusoza agace ka nyuma itsinze umukino ku manota 91-66.

Espoir BBC babashije kubyitwaramo neza babona intsinzi ya mbereEspoir BBC babashije kubyitwaramo neza babona intsinzi ya mbere

Niyonkuru Pascal wa Espoir niwe watsinze amanota menshi mu mukino, aho yatsinze amanota 25 naho Gatoto Regis nawe wa Espoir atsinda amanota 20.

IPRC South yatakaje umukino wa mbere itsinzwe na REG BBC

Mu mukino wabereye i Huye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’ishuri rya IPRC-South yatsinzwe na REG BBC amanota 58-75.

Kami Kabange wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (32).

IPRC- South bari batsinze Espoir na Rusizi BBC mu mikino yabanjirije uwa noneIPRC- South bari batsinze Espoir na Rusizi BBC mu mikino yabanjirije uwa none
REG BBC imaze gutsinda imikino yayo yombiREG BBC imaze gutsinda imikino yayo yombi

REG yatsinze umukino wa gatatu muri shampiyona ku Cyumweru

Mu mukino wa gatatu wa REG muri shampiyona y’uyu mwaka, iyi kipe yegukanye shampiyona iheruka yari yakiriwe na Rusizi BBC i Rusizi, maze ihatsindira amanota 105-51, aho Kami Kabange yatsinzemo amanota 35 naho Mukengerwa atsinda amanota 25.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye REG iri imbere n’amanota 30 kuri 11 ya Rusizi BBC, aka kabiri REG igatsinda ku manota 32-14, aka gatatu ku manota 27-8 mu gihe Rusizi yatsinze agace ka nyuma ku manota 18 kuri 16 ya REG gusa birangira itsinzwe umukino.

Uko imikino yarangiye kuwa Gatanu:

  • Espoir BBC 91-66 UGB
  • IPRC-Kigali 95-92 Patriots BBC

Kuwa Gatandatu, tariki ya 16/12/2017

  • IPRC South 58-75 REG

Ku Cyumweru, tariki ya 17/12/2017

  • Rusizi BBC 51-105 REG BBC

Amafoto: Ferwaba

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru