RUHAGOYACU.com

Basketball: IPRC-South WBBC yahigiye gusangira n’abadakoramo muri uyu mwaka w’imikino

Ikipe Basketball y’abari n’abategarugori mu kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro mu karere ka Huye (IPRC-South WBBC) irashaka gukurikizaho igikombe cya shampiyona nyuma yo kwegukana icy’irushanwa rifungura umwaka (Pre-Season) ndetse n’icyo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Igikombe cy’Intwari ikipe ya IPRC-South WBBC yegukanye ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare cyari icya kabiri muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kwegukana icya Pre-season yatwaye mu Gushyingo na bwo itsinze mukeba wayo APR WBBC, ngo ibi bikombe bikaba biza kubongerera imbaraga ndetse na morale zo kuba bakwegukana n’igikombe cya shampiyona.

APR WBBC imaze kuba insina ngufi imbere ya IPRC-SouthAPR WBBC imaze kuba insina ngufi imbere ya IPRC-South

Umutoza w’iyi kipe ya IPRC-South Jean Claude Muhirwa avuga ko ubu icyo bagiye gutegura ari umwaka w’imikino wa 2018 uteganyije gutangira mu cyumweru gitaha, aho bifuza no kuba bayegukana na yo.

Ati “Tugiye gushyiramo imbaraga ntago turi buryame turakomeza imyitozo uhereye kuri uyu wa kabiri twitegure shampiyona kuko batubwiye ko izatangira mu cyumweru gitaha, na ho turateganya kugera kure hashoboka ndetse byaba byiza tukayitwara.”

Ibikombe bibiri IPRC-South imaze gutwara APR WBBC ntihaba harimo ikinyuranyo kininiIbikombe bibiri IPRC-South imaze gutwara APR WBBC ntihaba harimo ikinyuranyo kinini

Yakomeje avuga ko bitazaba byoroshye kuko kuba bamaze gutwara APR WBBC ibikombe bibiri na yo izaza muri shampiyona yiteguye cyane.

Ati “Ntago ari imikino yoroshye kuko ikipe ya APR ntiyorohewe niba tuyitwaye igikombe incuro ebyiri zikurikiranya na yo irashyiramo ingufu, ariko nta gitangaza kirimo mfite icyizere ko tuzakina kandi tuzakora ibishimije.”

Shampiyona y’abari n’abategarugori iteganyijwe gutangira mu Cyumweru gitaha aho ikipe ya APR WBBC ari yo iheruka kucyegukana umwaka ushize w’imikino.

APR WBBC na yo yahigiye kwivanaho igisuzuguriroAPR WBBC na yo yahigiye kwivanaho igisuzuguriro

IPRC-South irashaka kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda izindi zidakozemoIPRC-South irashaka kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda izindi zidakozemo

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru