RUHAGOYACU.com

Basketball Pre-season: REG yatanze isomo ry’ibyo kwitega mu mwaka mushya

Ikipe ya REG BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka yongeye kugaragaza ko uyu mwaka ije ishaka kucyisubiza, ubwo yitwaraga neza mu mikino itatu yakinnye muri izi mpera z’icyumweru ubwo hakinwaga “Pre-seaon”.

Imikino yo mu matsinda itegura umwaka w’imikino (pre-season) yatangiye kuri uyu wa gatanu aho ikipe ya REG yongeyemo amaraso mashya, yaje kwihaniza 30Plus iyitsinda iyirusha ku manota 108-53. Kuri uwo munsi, Ku rundi ruhande ikipe y’abanyeshuli ya IPRC-Kigali yatsinze Espoir BBC amanota 78-69.

Ikipeya REG ni iyo kwitega mu mwaka mushya wa shampiyonaIkipeya REG ni iyo kwitega mu mwaka mushya wa shampiyona

Aya makipe yombi, yakomeje kwitwara neza mu mikino yakinnye kuwa gatandatu, aho yaje guhura kuri iki cyumweru ari yo ayoboye itsinda aherereyemo.
REG ntabwo yatinze kwinjira mu mukino na IPRC, itsinda agace ka mbere ku mukino ku manota 16-15,isoza aka kabiri ku manota 36-34.

IPRC-Kigali yavuye mu kiruhuko itandukanye, ndetse itsinda ka Gatatu ku manota 32-19 byatumye aka karangira IPRC iri imbere n’amanota 66-55 ariko ntibyaje kuyihira gukomeza kuyobora umukino kuko REG yaje kuyigarukana isoza umukino iyitsinze amanota 88-79.

Espoir ntabwo yorohewe na IPRC Kigali mu mukino wo kuwa gatanuEspoir ntabwo yorohewe na IPRC Kigali mu mukino wo kuwa gatanu
UGB yakoze ibishoboka gusa ntiyikura imbere ya APR BBCUGB yakoze ibishoboka gusa ntiyikura imbere ya APR BBC
Umukin wa IPRC na Espoir wagaragayemo ubuhanga bwinshiUmukin wa IPRC na Espoir wagaragayemo ubuhanga bwinshi

Iyi mikino ikazakomeza kuwa gatatu w’icyumweru gitaha hakinwa umukino umwe usigaye mu matsinda, mu gihe imikino ya ½ n’iyanyuma izakinwa mu mpera z’icyumweru.

Uko imikino yo mu mpera z’icyumweru yagenze:

Kuwa Gatanu,17/11/2017

  • REG BBC 108- 53 30 Plus
  • APR BBC 66-36 UGB
  • IPRC Kigali BBC 78-69 Espoir BBC

Kuwa Gatandatu,18/11/2017

Abagabo

  1. Patriots BBC 79-65 IPRC-South
  2. IPRC-Kigali 78-64 30 Plus
  3. IPRC-South 89-70 UGB BBC
  4. REG BBC 72-54 Espoir BBC

Abagore

  • IPRC-South WBBC 66-39 The Hoops RW
  • APR WBBC 61-49 Ubumwe

Ku Cyumweru,19/11/2017

Abagabo

  • Espoir BBC 53-63 30 Plus
  • UGB BBC 51-97 Patriots BBC
  • APR BBC 83-64 IPRC South BBC
  • IPRC Kigali BBC 79-88 REG BBC

Abagore

  • THE Hoops RW 53-46 APR BBC
  • IPRC South BBC 65-50 Ubumwe BBC

Uko imikino iteganyijwe mu mpera z'icyumweruUko imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru

Andi mafoto y’iyi mikino kanda hano

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru