RUHAGOYACU.com

Basketball: REG BBC na IPRC-South WBBC zegukanye Pre-season 2017

Amakipe ya REG BBC mu bagabo na IPRC-South mu bagore ni yo yegukanye igikombe cya pre-season 2017. REG itsinze IPRC-Kigali amanota 76-71 naho IPRC-South WBBC itsinda APR WBBC ku manota 73-55.

Mu bagabo umukino wa nyuma wahuzaga IPRC na REG,IPRC-Kigali niyo yatangiye iyoboye umukino aho yatsinze agace ka amanota 23-16 mbere yuko REG isoza agace ka kabiri iyoboye ku manota 39-37.

Agace ka gatatu ikipe ya IPRC-Kigali yagasoje iri imbere ku manota 59-52 nubwo bitaje kuyorohera gusoza umukino iri imbere kuko ikipe ya REG yaherukaga kuyitsinda n’ubundi umukino wo mu itsinda yaje guturuka inyuma igatsinda umukino ku manota 76-71.

IPRC South yatsinze APR iyitwara igikombeIPRC South yatsinze APR iyitwara igikombe
Ngandu Bienvenu wa REG ni umwe mu bigaragaje uyu munsiNgandu Bienvenu wa REG ni umwe mu bigaragaje uyu munsi
REG na IPRC ni zo zahuriye ku mukino wnayumaREG na IPRC ni zo zahuriye ku mukino wnayuma

Nicole wa IPRC ni umwe mu bagoye APR BBCNicole wa IPRC ni umwe mu bagoye APR BBC

Nijimbere Guibert umukinnyi wa IPRC KIGALI yakuye i Burundi niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo amanota 19, na ho mugenzi we bakinana Nyamwasa Bruno atsinda 15.

Ikipe ya Patriots BBC yari ifite igikombe cya pre-season giheruka kuri ubu niyo yegukanye umwanya wa gatatu yigaranzuye APR BBC yaherukaga kuyitsinda umukino wo mu matsinda ku manota 72-58.

Mu bari n’abategarugoli ikipe ya IPRC-South yongeye kwisubiza igikombe cya Pre-season idatsinzwe umukino n’umwe aho umukino wa nyuma itsinze APR WBBC.

APR WBBC yasoje agace mbere iyoboye ku manota 23-20 nubwo bitayoroheye kuba bakinjiza amanota menshi mu gace ka kabiri kuko IPRC-South yagatsinzemo amanota 19-4 mu gace ka gatatu amakipe yombi yinjije amanota angana 18-18, mu gace ka nyuma ku mukino IPRC-South yatsinzemo amanota 16-10 byanayihesheje gusoza umukino iyitsinze amanota 73-55.

Kapiteni wa IPRC Cecile Nzaramba ahabwa igikombeKapiteni wa IPRC Cecile Nzaramba ahabwa igikombe
IPRC South yisubije igikombe cya Pre SeasonIPRC South yisubije igikombe cya Pre Season
Kapiteni wa REG Ali ahabwa igikombe na Mugwiza uyobora FERWABAKapiteni wa REG Ali ahabwa igikombe na Mugwiza uyobora FERWABA

Nzaramba Cecile wa IPRC-South niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo amanota 23 naho Umugwaneza Charlotte wa APR WBBC atsindamo amanota 13.

The Hoops RW niyo yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo kuba yaratsinze ikipe y’Ubumwe 75-43 naho APR WBBC bashoboye gutsinda umukino umwe muri itatu bakinnye begukana umwanya wa Gatatu.Ubumwe bwasoje iri rushanwa nta mukino bushoboye gutsinda.

Uko amakipe yasoje akurikirana:

ABAGABO

  1. REG BBC
  2. IPRC-Kigali BBC
  3. Patriots BBC
  4. APR BBC

ABAGORE

  1. IPRC-South WBBC
  2. The Hoops RW
  3. APR WBBC
  4. Ubumwe

Biteganijwe ko umwaka w’imikino wa 2017-2018 uzatangira tariki ya 1 Ukuboza 2017.

REG ikomeje kwerekana ko ari ubukombeREG ikomeje kwerekana ko ari ubukombe
Byari ibyishimo kuri aba basore ba REGByari ibyishimo kuri aba basore ba REG
Iyakaremye Emmanuel wa APR agerageza kunyuza umupira ku bakinnyi ba PatriotsIyakaremye Emmanuel wa APR agerageza kunyuza umupira ku bakinnyi ba Patriots
APR yigaranzuwe na PatriotsAPR yigaranzuwe na Patriots

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru