RUHAGOYACU.com

Basketball: REG BBC yatangiranye intsinzi imbere ya APR, Espoir BBC itakaza umukino wa Kabiri

Ikipe ya REG BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka n’igikombe cya pre-season, yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2017-2018 itsinda ikipe ya APR BBC amanota 68-64, naho Espoir iheruka gutsindwa umukino wa mbere na IPRC-South yongera gutsindwa na Patriots amanota 82-69.

Ikipe ya REG yatangiye iyoboye umukino iza no gusoza agace ka mbere iri imbere ku manota 18-14 naho APR iza gusoza agace ka kabiri iyoboye ku manota 37-34.

Agace ka gatatu REG yongeye kuyobora umukino igasoza ku manota 58-52 byaje kurangira inatsinze umukino ku manota 68-64.

Ruzigande Ally ukinira APR niwe warebye mu nkangara kurusha abandi kuko yinjije amanota 21 naho Kubwimana Ally kapiteni wa REG atsinda 19.

APR BBC bagerageje kugora ikipe ya REG muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu cyane mu gace kawo ka kabiriAPR BBC bagerageje kugora ikipe ya REG muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu cyane mu gace kawo ka kabiri
REG yabagarukanye mu gace ka gatatu, inatsinda umukino wayo wa mbereREG yabagarukanye mu gace ka gatatu, inatsinda umukino wayo wa mbere

Umukino wahuzaga ikipe ya Patriots na Espoir, Patriots BBC niyo yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye kuko agace ka mbere yabashije kwinjiza amanota 17-16 naho aka kabiri igatsindamo amanota 16-14.

Espoir BBC yaje gukina uyu mukino iheruka no gutsindwa ubanzaEspoir BBC yaje gukina uyu mukino iheruka no gutsindwa ubanza


Agace ka gatatu nako Patriots yagatsinzemo amanota 26-18 mbere yuko itsinda amanota 23-21 mu gace ka kane byanayihaye gusoza umukino itsinze Espoir bajyaga bahangana mu myaka yashize ku manota 82-69.

Niyonkuru Pascal bakunda kwita Kaceka Durant ukinira ikipe ya Espoir niwe watsinze amanota menshi kuko yabashije kwinjiza amanota 22 naho Sagamba Sedar wa Patriots atsinda 19.


Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombiWari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi
Espoir yari yagerageje kwihagararaho ariko Patriots ntiyaboroheyeEspoir yari yagerageje kwihagararaho ariko Patriots ntiyaboroheye
Hakizimana Lionel wapfutswe umutwe nyuma yo kugongana na mugenzi we Karekezi Hakizimana Lionel wapfutswe umutwe nyuma yo kugongana na mugenzi we Karekezi

Uko imikino yagenze:

Kuwa Gatanu, tariki ya 8/12/2017

  • Patriots BBC 82-69 Espoir BBC
  • REG BBC 68-64 APR BBC

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu, tariki ya 9/12/2017

  • 14h00 IPRC-South BBC vs Rusizi (Huye)
  • 16h00 IPRC-Kigali BBC vs UGB (Amahoro)

REG BBC niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka naho Patriots BCC yegukanye igikombe cya Playoffs mu gihe mu bari n’abategarugoli ibi bikombe byombi bibitswe na APR WBBC.


Amafoto: UWIHANGANYE Hardy/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru