RUHAGOYACU.com

Basketball: REG yigaranzuye Patriots, IPRC-South ihigika APR iyitwara igikombe cy’Intwari

REG BBC yigaranzuye Patriots BBC iyitwara igikombe cy’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, mu gihe mu bari n’abategarugori ho APR WBBC yari indakoreka yahigitswe na IPRC-South.

Ikipe ya Basketball y’ikigo gitunganya kinakwirakjwiza amashanyarazi (REG BBC) yigaranzuye Patriots BBC yaherukaga kuyitsinda mu mukino wa shampiyona, iyitsinda amanota 54-51 ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

IPRC-South yegukanye igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w'imikinoIPRC-South yegukanye igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino

Umukino utari woroshye ku mpande zombi wahuzaga na ikipe REG na Patriots kuko amakipe yombi yasaga n’aho agendana mu manota dore ko nta n’ikinyuranyo kinini cyagaragayemo.

Agace ka mbere k’umukino karangiye ikipe ya Patriots iri imbere ku manota 19-12 n’aho aka kabiri igasoza ikiyoboye ku manota 28-24.

Agace ka gatatu karangiye amakipe yombi anganya amanota 40-40 n’aho agace ka kane ariko ka nyuma gasoza umukino karangira ikipe ya REG BBC ibonye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota atatu gusa (54-51), ibintu byahise biyiha kwegukana iki gikombe cyari gifitwe n’ikipe ya IPRC-Kigali.

Umutoza w’ikipe ya REG BBC, Kalima Cyrille avuga ko gutwara igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino bibongerera imbaraga bakaba banakegukana shampiyona.

Ati “Iki gikombe kiratwubaka,kibaye igikombe cya kabiri dutwaye muri uyu mwaka, twatwaye Pre-season dutwaye n’iki cy’Intwari birongera byongere morale abakinnyi ku buryo bituma twitegura neza shampiyona byagenda neza na yo tukaba twayitwara.”

IPRC-South y'Umutoza Mushumba Charles yaba igiye kuba MpatsamakipeIPRC-South y’Umutoza Mushumba Charles yaba igiye kuba Mpatsamakipe

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ikipe ya IPRC-South ni yo yegukanye iki gikombe mu mukino w’ishiraniro wayihuzaga n’ikipe ya APR WBBC.

APR ni yo yatangiye iyoboye umukino kuko agace ka mbere yakarangije iri imbere n’amanota 21-16 ariko si ko byakomeje mu gace ka kabiri kuko iyi kipe y’ingabo yatsinzemo amanota 7 gusa mu gihe IPRC-South yo yatsizemo amanota 27, byaje no gutuma bajya kuruhuka ari amanota 43-28.

IPRC-South WBBC yakomeje kuyobora umukino no mugace ka gatatu igasoza ifite amanota 58-45, ariko mu gace ka nyuma k’umukino ikipe ya APR yagerageje gukuramo ikinyuranyo cy’amanota kuko yagatsinzemo amanota 32-21.

Gusa ntibyari bihagije ngo ibe yabasha gutsinda umukino kubera ikinyuranyo cy’amanota IPRC-South yari yashyizemo mu gace ka kabiri, bituma umukino urangira ikipe ya IPRC-South itsinze ku manota 70-77, ihita yegukana igikombe cyayo cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino, kikaba cyari gifitwe n’ikipe y’Ubumwe BBC.

REG BBC na yo yegukanye igikombe cya kabiri ariko yatsinzwe na Espoir BBC na Patriots BBC muri ShampiyonaREG BBC na yo yegukanye igikombe cya kabiri ariko yatsinzwe na Espoir BBC na Patriots BBC muri Shampiyona

Mu cyiciro cy’Ingimbi, igikombe cyegukanwe na The Hoops itsinze ikipe ya CBT ku mukino wa nyuma amanota 67-48 n’aho umwanya wa gatatu wegukanwa na Spartans itsinze ikipe ya Rafiki Kids amanota 89-50.

Uko imikino ya nyuma yagenze:

Ingimbi:

Spartans 89-50 Rafiki kids
The Hoops 67-48 CBT

Abakuru

U18 National Team Girls 65-75 Ubumwe
Espoir BBC 78-71 IPRC-South
IPRC-South(W) 79-77 APR(w)
REG BBC 54-51 Patriots BBC

Ibihembo byatanzwe:

Abagabo

REG BBC:Igikombe +500 000 FRW
Espoir BBC :300 000 FRW

Umukinnyi w’irushanwa: Niyonkuru Pascal ’Kaceka’ (Espoir)

Abagore

IPRC-South WBBC: Igikombe +500 000 FRW
APR WBBC:300 000

MVP: URWIBUTSO Nicole (IPRC-SOUTH)

Uko amakipe yasoje isushanwa akurikirana:

Abagabo

REG BBC n’amanota 8
Espoir n’amanota 7
Patriots BBC n’amanota 6
IPRC-South n’amanota 5
APR BBC n’amanota 4

Abagore

IPRC-South n’amanota 6
APR WBBC n’amanota 6
Ubumwe n’amanota 5
The Hoops n’amanota 5
U-18 n’amanota 5

REG BBC ngo yiteguye kwisubiza umwanya wa mbere ufitwe na Patriots BBC muri shampiyonaREG BBC ngo yiteguye kwisubiza umwanya wa mbere ufitwe na Patriots BBC muri shampiyona

APR BBC ingoma yayo yaba iri mu marembera?APR BBC ingoma yayo yaba iri mu marembera?

MVP mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari yashyikirijwe igikombeMVP mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari yashyikirijwe igikombe

Irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari muri Basketball ryari rishyushyeIrushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari muri Basketball ryari rishyushye

REG ngo irashaka n'icya shampiyonaREG ngo irashaka n’icya shampiyona

Amafoto y’imikino ya nyuma

Abari n’abategarugori:

Abagabo:

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru