RUHAGOYACU.com

Basketball: Shampiyona irakomeza mu mpera z’icyumweru IPRC zombi zicakirana

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018 mu karere ka Huye ikipe ya IPRC-South BBC iraba yakira mugenzi wayo IPRC-Kigali BBC ku isaha ya saa Tanu z’amanywa (11h00’),mu gIhe i Rusizi ku isaha ya saa Tatu (9h00’) Rusizi BBC izaba yakiriye APR BBC.

Ikipe ya IPRC-Kigali igiye guhura na IPRC-South iri ku mwanya wa Gatan n’amanota 9 mu mikino itandandatu bamaze gukina mu gihe IPRC-Kigali yo iri ku mwanya wa wa Karindwi n’amanota 6 nubwo ariyo kipe igifite imikino mike imaze gukina kuko imaze gukina imikno Ine kugeza ubu.

Undi mukino uzakinwa kuwa Gatandatu saa tatu za mugitondo uzahuza ikipe ya Rusizi BBC kugeza ubu iri ku mwanya wa munani ariwo wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 5 mu mikino itanu bamaze gukina izaba yakiriye kipe ya APR BBC yo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2018 mu mikino Itandatu nabo bamze gukina.

Ku cyumweru kandi tariki 21 Mutarama 2018 ikipe ya IPRC-Kigali izaba yasuye ikipe ya Rusizi BBC mu karere ka Rusizi umukino uzakinirwa mu kigo cy;amashuli cya Gihundwe ku isaha ya saa Tatu za mugitondo (09h00’).

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu,20 Mutarama 2018

  • 09:00:Rusizi BBC Vs APR BBC (Rusizi)
  • 11:00: IPRC-South BBC Vs IPRC-Kigali BBC (Huye)

Ku Cyumweru,21 Mutarama 2018

  • 09:00: Rusizi BBC Vs IPRC-Kigali (Rusizi)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru