RUHAGOYACU.com

Basketball: Shampiyona irakomeza mu mpera z’Icyumweru REG BBC itana mu mitwe na APR BBC

Umwaka w’imikino muri Basketball ubwo uza kuba ukomeza ikipe ya REG BBC iheruka kwegukana igikombe cya pre-season kuwa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 iraba ihura na APR BBC ifite intego nshya muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya REG BBC ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize , ikaba ari nayo iheruka kwegukana gikombe cy’imikino itegura umwaka w’imikino (pre-season),iracakirana na APR BBC ivuga ko na yo uyu mwaka ishaka guhatanira igikombe cya Shampiyona kuri uyu wa Gatanu saa mbili zumugoroba (20h00’) muri stade nto ya Remera.

Mbere yaho ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri (18h00’) ikipe Patriots BBC izakina na Espoir BBC,umukino nawo uzabera i Remera.

Kuwa Gatandu saa munani(14h00’) mu karere ka Huye mu ntara ya Magepfo IPRRC-South BBC izaba yakiriye ikipe ya Rusizi BBC itarigeze ikina imikino ya pre-season, naho ku isaha ya saa kumi zuzuye (16h00) IPRC-Kigali ikine na UGB BBC i Remera.

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatanu:8/12/2017

  • 18h00:Patriots BBC vs Espoir BBC(Amahoro)
  • 20h00:REG BBC Vs APR BBC(Amahoro)

Kuwa Gatandatu:9/12/2017

  • 14h00:IPRC-South vs Rusizi BBC (Huye)
  • 16h00:IPRC-Kigali vs UGB(Amahoro)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru