RUHAGOYACU.com

Basketball: UGB mu ihurizo ryo guhura na REG itaratsindwa umukino n’umwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 guhera saa Moya z’umugoroba (19h00’) muri sitade nto ya Remera hageganijwe imikino ya shampiona ya Baskeball aho REG itaratakaza umukino n’umwe izahura na UGB naho Espoir igakina na APR BBC ishaka guhanganira igikombe muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Umukino uri bubimburire iyindi, ni uwo REG na UGB ziri buhuriremo saa 19:00 ,aho REG igiye gukina umukino wayo wa kane w’umwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo gutsinda itatu ibanza yahuriyemo na Rusizi BBC ,IPRC-South na APR BBC.

Ku rundi ruhande, UGB bagiye guhura yo ikaba imaze gutsinda umukino umwe gusa wo yatsinzemo ikipe ya IPRC-Kigali itsindwa imikino ibiri itsinzwe na Patriots BBC na Espoir BBC.

Ikipe ya REG yatangiye neza uyu mwaka wa shampiyonaIkipe ya REG yatangiye neza uyu mwaka wa shampiyona

Nyuma yaho ku isaha ya saa tatu z’umugoroba nabwo hazakinwa umukino uzahuza ikipe ya Espoir na APR ,Espoir imaze gutsinda umukino umwe muri itatu imaze gukina aho ya yatsinze ikipe ya UGB nayo itsindwa na IPRC-South ndetse na Patriots BBC.

APR BBC imaze gukina imikino ibiri yatsinzemo umwe ubwo yatsindaga ikipe ya IPRC-Kigali hanyuma undi mukino itsindwa na REG.

Uko imikino iteganyijwe:

  • 19:00: REG BBC vs UGB BBC (Amahoro)
  • 21:00: Espoir BBC vs APR BBC (Amahoro)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru