RUHAGOYACU.com

Espoir BBC yatsinze REG maze APR BBC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Espoir FC yafatwaga nk’insina ngufi yatsinze ikipe y’ikigo gishinzwe ingufu (REG BBC) cyaguze abakinnyi hafi ya bose bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda, gusa bikaba bitarigeze bigira icyo bihindura ku kirebana n’abanyamahanga birukanywe mu makipe yo mu Rwanda.

REG BBC 77-100 Espoir BBC ni ko umukino wa kabiri warangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama 2018, mu gihe hari hitezwe ko Espoir BBC ari yo itsindwa uwo mukino, dore ko ari yo yagizwe insina ngufi mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Basketball y'u Rwanda irimo gutera imbere urebeye ku kmikinire, gusa abafana bo bareba imikino imwe n'imwe gusaBasketball y’u Rwanda irimo gutera imbere urebeye ku kmikinire, gusa abafana bo bareba imikino imwe n’imwe gusa

Muri uyu mukino wari wahuruje imbaga, agace ka mbere karangiye Espoir BBC yari yasuye ifite amanota 22-16 ya REG BBC yari yayakiriye, agace ka kabiri karangira ari 23-16, agace ka gatatu karangira ari 34-24, agace ka kane karangira ari 21-21, umukino wose urangira ari amanota 77 ya REG ku 100 ya Espoir BBC.

Muri uyu mukino, Gatoto K.Regis ni we witwaye neza kurusha abandi, uyu akaba yakinnye iminota 33:14, agatsinda amanota amanota 21.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, APR BC ishaka igikombe cy’uyu mwaka yastinze UGB BBC amanota 73-67, mu mukino Ntagunduka Jean yitwayemo neza kurusha abandi.

APR BBC ni iya mbere n’amanota 10 mu mikino 6, igakurikirwa na REG BBC inganya na Patriots BBC amanota 9 mu mikino 5, mu gihe UGB iza ku mwanya wa kane n’amanota 5 mu mikino 7 n’aho Espoir BBC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 4 mu mikino 6.

REG BBC yifitemo abakinnyi bakomeye bo mu ikipe y'igihuguREG BBC yifitemo abakinnyi bakomeye bo mu ikipe y’igihugu
REG BBC imaze kugira abafana benshi kubera abakinnyi bakunzwe yaguzeREG BBC imaze kugira abafana benshi kubera abakinnyi bakunzwe yaguze
Shampiyona ya Basketball ubu hahanganye REG BBC na Patriots BBCShampiyona ya Basketball ubu hahanganye REG BBC na Patriots BBC

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. arsene

    Kuya 13-01-2018 saa 23:16'

    Regis Gatoto go ahead
    yao big up


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru